SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abahanzi babanye na Junior Multisystem bamuvuze imyato mu ijoro ryo kumwunamira(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abahanzi babanye na Junior Multisystem bamuvuze imyato mu ijoro ryo kumwunamira(Amafoto)
Andi makuru

Abahanzi babanye na Junior Multisystem bamuvuze imyato mu ijoro ryo kumwunamira(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/08/02 at 7:18 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abahanzi batandukanye biganjemo ab’amazina akomeye bitabiriye umugoroba wo kunamira Junior Multisystem, uherutse kwitaba Imana, mbere y’uko ashyingurwa ku wa 2 Kanama 2023.

Inkuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nyakanga 2023. Yatabarukiye mu Bitaro bya Nyarugenge aho yari arwariye.

Nyuma y’uko Junior Multisystem yitabye Imana, amakuru yavuzwe ahamya ko yasize asabye ko mu ijoro ryo kumwunamira abantu bazirinda kurira ahubwo bakaririmba indirimbo ziganjemo izo yasize akoze.

Mu bahanzi bitabiriye umugoroba wo gutaramira Junior Multisystem kuri uyu wa 1 Kanama 2023 harimo Tom Close, Riderman, King James, Butera Knowless, Oda Paccy, Bruce Melodie, Marina, DJ Pius, MC Tino, Bahati wahoze muri Just Family.

Uretse aba ariko kandi harimo Platini, Young Grace, Kid Gaju, Tonny Unique, Uncle Austin, DJ Zizou n’abandi batandukanye babanye na Junior Multisystem mu rugendo rw’umuziki.

Buri muhanzi wari witabiriye uyu mugoroba yahabwaga umwanya akagira icyo avuga kuri Junior Multisystem hanyuma akaririmba agace gato ku ndirimbo bakoranye mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cye.

Abahanzi bitabiriye uyu mugoroba bagahabwa umwanya bashimiye umuryango wa Junior Multisystem kuba warareze umusore waje kuvamo ingirakamaro ku gihugu, akaba yarafashije benshi mu gukabya inzozi zabo.

Ku rundi ruhande ariko, binyuze ku mubyeyi abagize umuryango Junior Multisystem bashimiye abahanzi bakoranye kuko bamubaye hafi mu gihe yari arwaye n’ubu bakaba bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kumuherekeza.

Umubyeyi wa Junior Multisystem yavuze ko nk’umuryango batazigera bibagirwa uburyo abahanzi bababaye hafi mu bihe bikomeye amazemo iminsi.

Junior Multisystem yitabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2023 azize indwara y’impyiko yari amaranye igihe ariko atabizi, ni indwara yamufashe mu gihe yari ahanganye no gukira akaboko yari amaze igihe aciwe nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu 2019.


You Might Also Like

Nigeria :Umugore yarumye igitsina cy’umukunzi we kugeza agiciye

Sena ya DRC yambuye Joseph Kabila Ubudahangarwa

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cheick Camara umuyobozi wa Service Now Africa

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

Nsanzabera Jean Paul August 2, 2023 August 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Zelensky yasubitse ingendo ze kubera ibitero by’uburusiya

May 16, 2024
Imikino

Bizimana Djihad azakina Europa League

May 17, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Davido muri Village Urugwiro

August 18, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Amafoto yibyaranze irushanwa rya ‘SupraModel’ ryegukanywe na Umutesi Li Hua Brenda

November 6, 2023
Imyidagaduro

Justin Bierber n’umugore Hailey Baldwin bagiye kwibaruka imfura yabo

May 10, 2024
Imyidagaduro

UAE Dubai : Indirimbo za Jay Polly mu zikunzwe mu tubyiniro twa Dubai

September 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?