SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niger: Igisirikare cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Niger: Igisirikare cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi
Imyidagaduro

Niger: Igisirikare cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 27, 2023
Share
SHARE

Igisirikare cya Niger cyahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi, nyuma y’umunsi wose yatawe muri yombi n’abashinzwe kumurinda.

Kuri uyu wa Gatatu, Col Maj Amadou Abdramane n’abasirikare icyenda bari bahagaze inyuma ye, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ati “Twebwe, Ingabo z’Igihugu… twafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku butegetsi mwari muzi.”

“Ibi bikurikiye izamba ry’ibijyanye n’umutekano, ubukungu bwifashe nabi ndetse n’imibereho mibi y’abaturage.”

Yasabye amahanga kutivanga mu buirimo kuba muri Niger. Yavuze ko igisirikare gisheshe inteko ishinga amategeko ndetse n’itegeko nshinga, kandi ko imipaka y’igihugu yose ubu ifunzwe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kimwe n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu biganiro bagiranye na Perezida Bazoum bari bamwijeje inkunga yose ishoboka.

Nyuma y’iryo jambo rihirika ubutegetsi, Blinken yasabye ko perezida Bazoum afungurwa.

Niger ni igihugu gikomeje kubamo umutekano muke, ndetse kimaze kubamo coups d’etat enye kuva cyabona ubwigenge cyahawe n’u Bufaransa mu 1960. Iyi ibaye iya gatanu, coup d’etat yaherukaga ikaba ari iyo muri Gashyantare 2010, ubwo hahirikwaga ubutegetsi bwa Perezida Mamadou Tandja.

Perezida Bazoum yatowe byemewe n’amategeko mu 2021 asimbuye Mahamadou Issoufou, akaba ari umuntu wa hafi y’u Bufaransa.

Kugeza ubu Niger ihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, kimwe n’umuturanyi wayo Mali na Burkina Faso, bituruka ku mitwe ya al-Qaeda na Islamic State. Ibyo bihugu nabyo biheruka kubamo kudeta.

Shakib Cham umugabo wa Zari arashinjwa kudatanga indezo ku mwana be
Bimwe mu bikoresho byakoreshejwe muri Filime zakunzwe harimo na Titanic bigeye gutezwa cyamunara
Inzu y’imideli ya ‘Lito Ris Design’ yashyize kw’isoko amoko mashya yibyo bakora
Ndoli Tresor wo muri Judy Entertainment yashyize hanze indirimbo ye ya Mbere yise “Ndashima”
Umuhanzi Juma Jux azakorera ubukwe bwe na Priscilla I Lagos
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Live Free Roulette Online Ie

May 28, 2024

Panda Fortune Legit

May 28, 2024

Best Pokies On Jokaroom

September 5, 2023

Ie Bonus Online Spins 2023

May 21, 2019

Lucky Cherry Casino

February 25, 2025

Online Slot Demo

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?