SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023
Imyidagaduro

Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/26 at 7:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca yatangaje ko muri uyu mwaka atazakora ibirori by’imideli bizwi nka ‘Bianca Fashion Hub’ ahurizamo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, kubera ko hari ibyo ahugiyemo.

Ibi birori bisanzwe biba hagati ya Nyakanga na Kanama. Kandi byari byitezwe na benshi ko bizaba muri uyu mwaka, ku nshuro ya Gatatu.

Bianca wanyuze mu bitangazamakuru birimo Isibo Tv, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko kuri iyi nshuro ibi birori bitazaba biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo no kuba hari ibyo ahugiyemo.

Ati “Muri uyu mwaka ibi birori ntibizaba kubera ko hari ibindi mpugiyemo niyo mpamvu.”

Ku wa 20 Kanama 2022, nibwo Bianca yahurije hamwe abakunzi b’imideri, abahanzi mu ngeri zinyuranye n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Icyo gihe umushyitsi Mukuru yari Hamisa Hassan Mobetto wamenyekanye cyane nyuma yo kujya mu rukundo n’umuhanzi Diamond banabyaranye. Ariko icyo gihe abitabiriye ibi birori banataramirwe n’umuhanzi Eddy Kenzo.

Ibi birori byanitabiriwe na Sheila Gashumba, umunya-Uganda w’umunyamakuru uzwi cyane kuri Televiziyo Nbs.

Uyu mukobwa w’ikimero yabonye izuba ku wa 7 Gashyantare 1996, avukira mu Mujyi wa Kampala.Avuka kuri Frank Gashumba.

Yakoze ibiganiro birimo ‘Teens Club’ kuri WBS TV, The Beat kuri NTV n’ibindi. Yaherukaga i Kigali muri Gashyantare 2022, ubwo yari akurikiye umuhanzi w’umunya-Nigeria Ruger.

Byanitabiriwe n’umuhangamideli uzwi cyane muri Uganda, Abryanz, aho yari mu Kanama Nkemurampaka katanze amanota ku barushije abandi kwambara bakaberwa.

Uyu mugabo ari mu ruganda rw’imideli kuva mu mwaka w’2009, aho yamuritse ibyo akora mu bihugu birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, ibirori by’imideli bya Africa Fashion Week n’ibindi.

Uyu mugabo wize muri Kaminuza ya Kyambogo, mu 2013, yatangije ibihembo ku banyamideli bikomeye bizwi nka ‘Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs).

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul July 26, 2023 July 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya Salax Awards bigiye kwongera gutangwa

September 15, 2023
Imyidagaduro

RIB yaburiye abanyamakuru bashobora kwisanga mu cyaha mu kibazo cya Bishop Gafaranga

May 22, 2025
Ikoranabuhanga

USA:Ikigo cya Apple na guverinona bakomeje kwitana ba mwana

March 25, 2024
Imyidagaduro

Miss Muheto Divine yasabiwe gufungwa Umwaka n’amezi 8

October 31, 2024
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bagiye kongera kuganira ku kibazo cya RDC kuri uyu wa mbere

March 24, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie-Palatinat

April 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?