Ishimwe Thierry, umubyinnyi w’umwuga w’imbyino zigezweho wamenyekanye nka Tity Brown yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 25, mu rubanza rwaranzwe n’impaka zikomeye z’ababuranyi.
Uru rubanza rwabunishirijwe mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 20 Nyakanga 2023, birangira byanzuwe ko ruzasomwa ku wa 22 Nzeri 2023.
Ni iburanisha ryatangiye saa tatu n’igice za mu gitondo. Titi Brown wari mu rukiko aherekejwe n’umwunganira mu mategeko, yireguye ahakana ibyaha byose ashinjwa byo gukoresha umwana imibonano mpuzabitsina, akamutera inda.
Ni urubanza rwagarutse ku bizamini bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuwemo bigahuzwa n’ibya Ishimwe Thierry, harebwa niba koko ari we wateye inda uyu mwana.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo ibyapimwe byafashwe mu buryo butaribwo, butagaragaza neza niba Ishimwe Thierry ari se w’umwana bityo bukaba butemera ibyavuye mu bizamini bya ADN byakozwe.
Tity Brown yireguye avuga ko atigeze asambanya uyu mwana ndetse atigeze amutera inda.
Akomoza ku kuntu yahuye n’umukobwa ashinjwa, Tity Brown yavuzeko yamumenye ubwo yamuhamagaraga amusaba gusura ishuri ryo kubyina yari agiye gutangiza.
Uyu mubyinnyi avuga ko umukobwa yasuye iri shuri akamenya aho yari agiye kujya yigira kubyina ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu ye.
Titi Brown avuga atari aziranye n’uyu mukobwa, agakeka ko ashobora kuba yaratumwe na bamwe mu batifuza iterambere rye yari amaze kugeraho.
Kubijyanye na ADN , Titi Brown yireguye avuga ko ibizamini byafashwe na muganga bigaragaza ko ntaho ahuriye n’iyo nda uwahohotewe yari atwite.
Uwunganira Titi Brown mu mategeko, avuga ko kuri raporo ya muganga, ubushinjacyaha bwari bwasabye ko hapimwa ADN igaragaza ko inda yukuwemo ibipimo byayo bidahura n’iby’uyu mubyinnyi.
Avuga ko ubuhamya bwatanzwe n’umubyeyi w’uwahohotewe butizewe kuko ibyo yatanze yabibwiwe atari ibyo yiboneye, bityo bidakwiye guhabwa agaciro.
Uyu munyamategeko avuga ko ibizami bya muganga byafashwe ku wa 3 Gicurasi 2023 bityo akaba atumva ukuntu Ubushinjacyaha butemera ibyavuye mu bipimo bwisabiye.
Ku rundi ruhande ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje kutanyurwa n’ibipimo byafashwe hapimwa ADN cyane ko bishoboka ko uwabikoze yaba yarakoresheje ibipimo byafashwe ku mukobwa watewe inda ibya Tity Brown ntibikoreshwe.
Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Tity Brown igifungo cy’imyaka 25.
Tity Brown yasabye ko ibyo Ubushinjacyaha busaba byateshwa agaciro kuko ntaho ahuriye n’icyaha aregwa asabwa kurekurwa agasubira muri sosiyete.
Nyuma yizi mpaka umucamanza yapfundikiye uru rubaza yemeza ko ruzasomwa kuwa 22 Nzeri 2023.
Ni itariki itanyuze Titi Brown n’umwunganira mu mategeko basabye ko bahabwa itariki ya hafi kuko uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro nyinshi.
Umucamanza yababwiye ko ntayindi tariki ya hafi ihari ahubwo abizeza ko iyo bahawe ariyo yabafasha urubanza rukava mu nzira.