Umunyarwenya Kevin Hart uri kubarizwa i Kigali kuva mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2023, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abahashyinguwe mu cyubahiro.
Kevin Hart w’imyaka 44 y’amavuko ari i Kigali mu rugendo bwite, ku buryo nta makuru menshi ari hanze ajyanye n’ibikorwa agomba kuhakorera.
Imwe mu mafoto yashyizwe hanze ni iy’uyu munyarwenya ari kumwe n’umuryango we bari ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Amakuru avuga ko uyu munyarwenya n’umuryango we bari i Kigali mu biruhuko, nyuma y’akazi gakomeye yari amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu munyarwenya umaze gukora ibitaramo birenga 190 kuva umwaka watangira, yaje gukorera urugendo rw’ibiruhuko mu Rwanda, aho amaze iminsi i Kigali.
Ku wa 19 Nyakanga 2023 nibwo amafoto ya mbere y’uyu munyarwenya ari i Kigali yasohotse, yasuye inzu y’imideli ya Haute Baso.
Kevin Darnell Hart wamamaye nka Kevin Hart ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime wubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.