Abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bagaragaje ko bashenguwe, n’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye nka “Inzahuke”.
Mu bababajwe n’urupfu rw’uyu mukozi w’Imana barimo Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah washimye umusanzu we mu ivugabutumwa ritahezaga umuto n’umukuru.
Ati “ Pasiteri Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora. Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva. Imana ikomeze abasigaye b’umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ubutumwa bwe bwafashije. Aruhukire mu mahoro.’’
Anitha Pendo, umunyamakuru akaba n’umu-DJ, yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwa Pasiteri Theogene. Ati “ Twagukundaga cyane, wabaye wowe turabigukundira, ruhukira mu mahoro.’’
Uwimana Clarisse wa B & B FM-Umwezi, we yanditse ati “Hari ibintu bigora kumva disi. Abenshi yadusetsaga, yarafite inkuru y’ubuzima itangaje Pastor Theogene Imana ikwakire.’’
Tidjala Kabendera we yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto ari kumwe nawe avuga ko bayifotoje, uyu mugabo avuga ati “Mudufotore sha hari ubwo umwe muri twe azayipostinga umwe muri twe atakiriho.’’
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, nawe yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu mugabo washimishaga benshi.
Ati “Umutima wanjye urababaye! Muvandimwe Imana ikwakire!’’
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yagize ati “RIP Pastor, watanze ibyo wari ufite, ineza yawe iguherekeze maze Imana wakoreye ikwakire mu beza yishimira. Ijuru ritashye intore”.
N’abandi benshi barimo Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya, Rigoga Ruth n’abandi benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko urupfu rw’uyu mugabo rwabashenguye.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023 Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke, witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.
Murumuna we Uwarugira Emmanuel yatangarije itangazamakuru ko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana. Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu.
Ati “Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”
Amakuru yizewe avuga ko yari yagiye muri Uganda muri gahunda z’umurimo w’Imana, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda.
Urupfu rwe nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rw’uyu munsi. Yari mu rugendo ava muri Uganda agana mu Rwanda, aho imodoka yarimo yagonzwe n’ikamyo mu bilometero nka bine hafi y’Umupaka wa Gatuna.
Mu bo bari kumwe bitabye Imana harimo n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko inkuru y’itabaruka rya Pasiteri Niyonshuti ari impamo.
Yagize ati “Amakuru ni yo. Imana yamutwaye.’’
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko iki ari igihe kitoroshya ku itorero n’abakirisitu muri rusange kuko babuze umuntu w’ingirakamaro.
Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima.
Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.
Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.
Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.
Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.
Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.
Pastor Theogene yatambukije ubutumwa bwa benshi muri twe, mu buryo twese tutabasha kubikora.
Yasomaga ibyanditswe mu buryo bworohera abato kubwumva.
Imana ikomeze abasigaye b’umuryango we, abo basenganaga, urubyiruko n’abandi bose ubutumwa bwe bwafashije. May He R.I.P #RwoT pic.twitter.com/IV81mHnA2I
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) June 23, 2023
May His Soul Rest In Peace???????? https://t.co/S6mY2ZCkt8
— Jackie Kalisa (@JackieKalisa) June 23, 2023
Umutima wanjye Urababaye bitavugwa,
Ruhukira mu mahoro muvandimwe twakundaga..
Rest in Peace???? pic.twitter.com/YUZf5rYm2Z
— Ange Alice SUSURUKA MUTAMBUKA (@ange_susuruka) June 23, 2023
Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
-Ibyah 14 : 13 ???????? pic.twitter.com/1RiP52MMQ2
— byishimo ????????♀️ (@JaneErra) June 23, 2023
rest in paradise ???????????????????????? pic.twitter.com/I6Q0tXCTNX
— Mwene Gakwaya???????????? (@GakwayaMwene) June 23, 2023
Aratashye Ijabiro inshuti y’ukuri y’abantu kandi abana b’Imana, Umwigisha mwiza utaravanguraga umukumbi, utaranenaga abana b’Imana, wakoreshaga ibihe by’amateka ye yanyuzemo mu gutanga ingufu z’umutima kuri benshi; wigishaga ijambo rihuza abantu kandi ritanga ibyiringiro no… pic.twitter.com/bqgFPuC6hP
— Dady de Maximo Mwicira-Mitali ???????? ???? (@DadydeMaximo) June 23, 2023