SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi
Imyidagaduro

Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 16, 2023
Share
SHARE

Muri iyi minsi mu Rwanda uko imyaka igenda ishira niko urubyiruko nuko rushishikarizwa kwihangira imirimo rukomeje kugenda rushaka ibyo rukora byatuma rwiteza imbere.

Muri iyo imirimo harimo akazi ko gucungira umutekano ahantu hahurira abantu benshi kamze kumenyerwa mu ndimi z’amahanga nka Bouncing.

Nyuma yo kumva amakuru menshi yagiye avugwa hanze hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo avuga ku imyitwarire ikunda kuranga abo basore n’inkumi b’ibigango benshi twita ababounce twagerageje gushaka umwe mu bakora ako kazi yaduha ikiganiro kirambuye ku rugendo rwe mu kazi k’ububouncer.

Mu kiganiro na Niyigena Steven uzwi nka Hamza Bouncer umusore ufite metero 1 na 98 ndetse n’ibiro hafi 140 akaba akorera ku kabyiniro kamaze kumenyekana mu mujyi wa Kigali kitwa The Waves Lounge gaherereye mu mugi wa Kigali mu murenge wa Remera ahazwi nko kwa Ndoli mu gisimenti yatubwiye byinshi kuri ako kazi.

Uyu musore umaze imyaka isaga 10 muri aka kazi kabone ko yadutangarije ko bwa mbere akinjiramo hari mu mwaka wa 2013 akaba yaratangiye Akora mu tubyiniro dutandukanye hano mu mujyi wa Kigali ndetse bikamuha n’amahirwe yo kurindira umutekano bamwe mu byamamare byo mu Rwanda ndetse no hanze umutekano ubwo byabaga byaje mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda.

Uyu mugabo yakomeje atubwira ko mu bahanzi bakomeye amaze gucungira umutekano harimo Harmonize, Sauti Sol, Weasel, Eddy Kenzo,Tekno, Platini P, King  James, Mico The Best ndetse na Davis D na bandi benshi ibintu avuga ko byatumye ashyira ingufu mu guteza imbere ako kazi Akora.

Tumubajije mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo yadusubije ko zihari nyinshi ariko akenshi biterwa nuko abanyarwanda bataraha agaciro akazi bakora bitewe n’uko bamwe mubagakora hari igihe bakora ibikorwa bitari byiza.

Ku bijyanye n’amakuru amuvugwaho ku ruhande rwe ko aho akorera mu kabyiniro ka The Waves Lounge ko asuzugura abakiliya iyo baje babagana bitewe n’uko ngo hari igihe bamwe baba batazwi kandi ngo aho akorera ari muri Vip.

Hamza yadusubije ko atari ko bimeze ahubwo we Icyo akora ari ukubahiriza amabwiriza aba yahawe kandi adashobora kuyarengaho.

Ikindi yadutangarije nuko muri The Waves Lounge harimo ibice bibiri kimwe cya rusange ndetse na Vip aho bisabwa ko ushaka kujya kuhicara aba asabwa kwishyura icupa ry’inzoga ihenze (Champagne cg Whisky). Bikaba biri mu bituma abantu benshi bavuga ko basuzugura abantu atari ko bimeze.

Mu gusoza Hamza yagiriye inama urubyiruko wifuza gukora akazi kubu Bouncer muri iyi minsi ko ari akazi katunga umuntu ariko gasaba ibintu byinshi nk’ikinyabupfura ndetse no kumenya kwihangana mu buzima

Nemeye Platini yishimiye ko umuhigo yiyemeje wo gufasha abana ba Jay Polly yawesheje
Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi
Kayumba Darina yambitswe impeta n’Umukunzi
Abaraperi 9 bakunzwe mu Rwanda bazahurira mu gitaramo cya Nyega Nyega I Huye .
Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Castle Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

New Zealand Pokies Games

May 28, 2024

Do Australian Casinos Offer Online Pokies

September 5, 2023

Betorplus Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Australia Online Slots No Deposit Bonus

February 25, 2025

Online Slots No Deposit Bonus Ie 2023

February 15, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?