Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yasesekaye mu Karere ka Gisagara aho yakomereje umwiherero wo kwitegura umukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2024.
Amavubi yageze kuri Montana Hotel aho agomba gucumbika ahagana saa Munani n’Igice. Icyemezo cyo kujya muri aka gace cyafashwe kuko mu Karere ka Huye aho izakirira Mozambique ku wa 18 Kamena 2023, nta hoteli ihari yacumbikamo.
Abakinnyi n’abatoza b’Amavubi bakihagera bakiriwe n’abakozi ba Montana Hotel babashyikirije indabo no kubereka ko babishimiye.
Mbere yo kwinjira muri hotel babanje kwakiranwa urugwiro n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara bafatanya gucinya akadiho no kuvuza ingoma za Kinyarwanda.
Hoteli Mater Boni Consilii na Credo Hotel ziheruka kuzamurirwa urwego zigahabwa inyenyeri enye ni zo zizakira ikipe ya Mozambique ndetse n’abasifuzi bazayobora uyu mukino.
Amavubi yerekeje i Gisagara nyuma y’iminsi irindwi itangiye umwiherero. Yawinjiyemo ku wa 8 Kamena 2023 muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama.
Watangiwe n’abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, biyongereyeho abakina hanze bari bamaze iminsi bakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium.
Kugeza ubu abakinnyi babiri muri 28 bahamagawe ni bo batari kumwe n’abandi. Ni Rafael York ukinira Gefle IF yo muri Suède byavuzwe ko yagize imvune na Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat wabanje kwifashishwa mu mukino wa Shampiyona ikipe ye yakinnye.
Umukino w’u Rwanda na Mozambique ni uwa gatanu mu itsinda L mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024.
U Rwanda ruzakira Mozambique ku Cyumweru, tariki ya 18 Kamena 2023, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, u Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda L n’amanota abiri, Mozambique ikanganya amanota ane na Bénin mu gihe Sénégal ya mbere n’amanota 12, yamaze kubona itike.