Ifi nini bikekwa ko ikorera ubutasi Abarusiya, yagaragaye ku nkombe z’injyanja muri Suède.
Iyi fi izwi nka Hvaldimir, yagaragaye bwa mbere muri Norvège mu 2019 yambaye igikomo gituruka mu Burusiya.
Bivugwa ko iyo fi yari imaze igihe igenda gahoro mu mazi ari ku nkombe za Norvège, nyamara mu minsi ishize yongereye umuvuduko yinjira mu mazi ari ku ruhande rwa Suède.
Imiryango yita ku nyamaswa zo mu mazi muri Suède yatangaje ko itaramenya impamvu y’uko kwihuta kudasanzwe iyo fi yagaragaje muri iyo minsi.
Ubwo iyo fi yagaragaraga bwa mbere, yari mu bilometero bisaga 400 uvuye ku bwato bw’u Burusiya buzwi nka Murmansk.
Icyo gihe bayisanganye camera ifata amashusho, hari ikimenyetso kigaragara ko ari icy’Abarusiya.
Inzego z’ubutasi za Norvège zahise zitangira iperereza, ziza kwanzura ko iyo fi ishobora kuba yaratojwe n’Abarusiya.
Ntabwo u Burusiya bwigeze butangaza niba iyo fi yaba ari iyabwo cyangwa ngo bubihakane.
Inzobere mu muryango One Whale wita ku mafi manini yo mu nyanja, Sebastian Strand, yavuze ko kimwe mu bishobora kuba byaratumye iyo fi igira umuvuduko udasanzwe vuba aha, byaba biterwa n’imisemburo yayo yiyongereye ikaba ishaka kororoka.
Ikindi yavuze ni uko yaba ifite irungu ryo kuba imaze igihe yonyine nyamara ubwoko bw’ayo mafi manini azwi nka Beluga, bukunda kuba buri kumwe kenshi na ngenzi zazo.
