SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada
Imyidagaduro

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 24, 2023
Share
SHARE

Abahanzi Vestine & Dorcas bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’amezi atanu bamuritse album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’, ubu bagiye kuyimurikira abakunzi b’umuziki wabo batuye muri Canada.

Ni ibitaramo bazakorera mu mijyi itandukanye ya Canada bibimburira ibindi bateganya ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Umujyanama wabo, Murindahabi Irené, amaze kudutangariza  ko ibi bitaramo byateguwe binyuze mu busabe bw’abantu batuye muri Canada.

Ati “Ni ubwa mbere. Ibi bitaramo bizaba vuba aha mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, icyo nakubwira ni uko ibyo tuzakorera muri Canada birenze kimwe.”

“Ni ibitaramo bibimburira ibindi tuzajyamo hanze y’u Rwanda nko ku mugabane w’u Burayi nk’uko bahora babidusaba. Tugiye guhera muri Canada, amatariki n’aho bizabera murihangana ntabwo biratungana neza tuzabibamenyesha vuba aha.”

Ababateguye ibi bitaramo baherutse gutumira Nel Ngabo na The Ben mu bitaramo mu mijyi itandukanye irimo Montréal, Ottawa na Edmonton.

Vestine & Dorcas bamurikiye Abanya-Kigali album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda tariki 24 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali

Umuhanzi Juma Jux azakorera ubukwe bwe na Priscilla I Lagos
Vava Dorimbogo yitabye Imana
Juno Kizigenza yakomoje kudatumirwa kwe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda
Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro
RDB yashyize igorora abakunzi ba Manyinya kubera iminsi mikuru
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Umuyobozi wa Tiger Gate Steward yavuze ibyabagoye mu mikino ibiri amavubi  yatsinzwemo

March 27, 2025

Pokies Crown Casino

September 5, 2023

Sunbury Pokies Venues

May 28, 2024

32red Sister Sites

May 28, 2024

Jackpot World Unlimited Coins

February 25, 2025

Instant Cash Out Casinos Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?