SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020
Andi makuru

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/09 at 12:09 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Raporo y’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.

Nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Sida, UNAIDS, rigaragaje ko mu bari batuye Isi muri 2020 miliyoni 37.7 muri bo bari bafite agakoko gatera SIDA, World Population Review muri uwo mwaka yakoze ibarura hagendewe ku bihugu, ibyarivuyemo bitangazwa mu 2023.

World Population Review yagaragaje ko abafite agakoko gatera Sida muri Eswatini, mu 2020 bari bihariye 26.8% by’abaturage bose b’iki gihugu, ari naryo janisha riri hejuru ku isi.

Imwe mu mpamvu igaragazwa nk’aho ari yo nyamukuru itera ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA mu baturage ni uko benshi mu bagore bagituyemo bugarijwe n’ubukene, ibituma bishora mu buraya kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo, benshi bakanabukora batikingiye.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bigwa mu ntege Eswatini mu mubare munini w’abanduye Virusi itera Sida ushyize ku ijanisha ry’abaturage bose, ni Lesotho ifite 21.1%, Botswana igira 19.9%, Afurika y’Epfo igira 19.1%, Zimbabwe bakaba 11.9%, Namibia ikagira 11.6%, Mozambique ikagira 11.6%, Zambia igira 11.1%, Malawi yo yagize 8.1%, mu gihe Guinée Équatoriale yo yari ifite abaturage 7.3%.

Ibyo ni ibihugu bya mbere ku Isi byibasiwe kurusha ibindi, ndetse UNAIDS igaragaza ko umubare munini w’abanduye agakoko gatera SIDA ari abo ku Mugabane wa Afurika, nk’uko ibihugu byayo biza imbere ku rutonde.

UNAIDS yagaragaje ko mu bari bafite agakoko gatera SIDA mu 2020, abagera kuri 73 % muri bo bitaweho hifashishijwe imiti [ibinini] isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ubukana bw’aka gakoko mu mibiri yabo ntibazahare (Antiretroviral Therapy, ART), ariko ko byaje kurangira abandi 680.000 bahitanwe na Sida cyangwa izindi ndwara bifitanye isano.

Iyi raporo igaragaza ko mu bihugu 52 bwakorewemo ibarura, u Rwanda ruza ku mwanya wa 19, umubare w’abaturage barwo bafite agakoko gatera SIDA mu 2020 bakaba 220.000 bangana na 2.5%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye agakoko gatera SIDA mu 2021 ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafataga imiti igabanya ubukana bakaba 94%.

(RBC) igaragaza ko abanduye agakoko gatera SIDA mu 2021 ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafataga imiti igabanya ubukana bakaba 94%.

 

You Might Also Like

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul May 9, 2023 May 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Abasirikare bacu 31.000 nibo bamaze kugwa ku rugamba : Perezida Zelesky

February 26, 2024
Imyidagaduro

Ifoto ya Bwiza yenda gusomana na Juno Kizigenza ikomeje kuvugisha benshi .

January 17, 2023
Andi makuru

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

June 3, 2025
Imikino

Basketball: REG WBBC yageze muri ½ cy’Imikino Nyafurika !

December 17, 2023
Andi makuru

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yongeye guhurira na mugenzi we wa Rdc i Luanda muri Angola

August 21, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi harimo na CG Emmanuel Gasana

September 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?