SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Musanze Polisi yarashe Umujura ahasiga ubuzima
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Musanze Polisi yarashe Umujura ahasiga ubuzima
Andi makuru

Musanze Polisi yarashe Umujura ahasiga ubuzima

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 17, 2023
Share
SHARE

MUSANZE: Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima.

Byabaye ahagana saa munani n’igice (02h30 a.m) ubwo Polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.

Umuyobozi w’Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra yabwiye UMUSEKE ko uwarashwe umurambo we ugikorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane ibirenzeho.

Kwamamaza

Yagize ati “Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n’inzego z’umutekano za Polisi bariruka, umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo.”

Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y’Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi, ihumuriza Abanyarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, ahamya ko kitazigera kijejenjekerwa.

Yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

Yongeyeho ko  “Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Polisi y’Igihugu iburira abantu bose bishora mu bikorwa bibi birimo n’ubujura kubireka bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere kuko batazihanganirwa.

Perezida Tshisekendi yongeye kwerura ko azatera u Rwanda
Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23
Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani
Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)
Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Rs8 Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Free Spins Sign Up Low Deposit Ie

February 19, 2017

Buran Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Riviera Play Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Extra Spell Casino

May 28, 2024

Australian Online No Deposit Pokies

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?