Bwiza na Chris Eazy bari mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi bamaze gutumirwa mu gitaramo kizabera muri Zambia ku wa 7 Nyakanga 2023, aho bazaba basusurutsa Abanyarwanda batuye i Lusaka muri Zambia.
Ni igitaramo cyiswe ‘Liberation day Rwanda- Zambia celebration concert’ cyahujwe no kwizihiza umunsi wo #Kwibohora29 kizabera muri Zambia ku wa 7 Nyakanga 2023.
Muri iki gitaramo aba bahanzi byitezwe ko bazafatanya na bagenzi babo bari mu bafite amazina akomeye muri Zambia nka Xaven uherutse gusubiranamo na Bwiza indirimbo ‘Exchange’ na Yo Maps uri mu bagezweho bikomeye muri Zambia.
Yo Maps uri mu bahanzi bagezweho muri Zambia azwi mu ndirimbo nka; Pick it up imaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani, Mr Romantic yarebwe n’abarenga miliyoni eshanu kuri YouTube.
Iki gitaramo cyatangiye kwamamazwa mu gihe mu minsi mike abatuye muri Zambia baba batangiye kugura amatike byamaze kwemezwa ko kwinjira bizaba ari ama-Kwacha 200 mu myanya isanzwe arenga ibihumbi 10Frw, 400 muri VIP arenga ibihumbi 20Frw ndetse na 800 muri VVIP ni ukuvuga arenga ibihumbi 40Frw ku bazaba baguze amatike mbere.
Abazagurira amatike ku muryango bo bazayagura ama-Kwacha 300 mu myanya isanzwe, 500 muri VIP n’igihumbi muri VVIP.