SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka 29 : Amateka n’ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > #Kwibuka 29 : Amateka n’ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Andi makuru

#Kwibuka 29 : Amateka n’ibigwi bya Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 13, 2023
Share
SHARE

Sebanani André yari umunyamakuru n’umuhanzi ukundwa cyane ndetse ugikundwa na benshi n’ubwo atakiriho. Indirimbo nka ’Urabaruta’, ’Karimi ka shyari’, ’Zuba ryanjye’, ’Urwo ngukunda ni cyimeza’, ’Mama Munyana’, ’Nkumbuye umwana twareranywe’, ’Susuruka’ yaririmbanye n’umufasha we n’izindi ziri mu rwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda n’abandi.

Nyakwigendera Sebanani André wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yaravutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu akaba ari mu arere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali: COK” gusa yaje kwirukanwa mu ishuri ajya gukora ubucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Yamenyekanye cyane mu ikinamico zitandukanye yakinanye ubuhanga n’ubu izo kinamico abantu baracyazikunda. Zimwe mu ikinamico azwimo ni iyitwa “Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi”; “Icyanzu cy’Imana (Uwera)”, n’izindi.

Nyakwigendera Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda ya “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, akora muri gahunda yari ijyanye n’urwenya “Ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda”, kandi yari umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.

Uretse indirimbo ze zakunzwe cyane, Sebanani Andre yari azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’abanyarwanda benshi. ‘Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi’, ‘Icyanzu cy’Imana (Uwera)’ n’izindi ni zimwe mu makinamico yamenyekanyemo cyane ndetse ubuhanga yazikinanyemo bituma benshi badashobora kumwibagirwa.

Nk’uko tubikesha icyahoze ari Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo: “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, Urwenya” Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda”, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Tariki ya 01 Nzeli 1979 ni bwo Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie, babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984, Shyengo Frida, wavutse mu 1985 na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988, ndetse uyu bucura nyina akaba yaravugaga ko atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’inkotanyi.

Ubwo yafungurwaga mbere y’uko yicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso. Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside gusa yaje kwitaba Imana azize indwara muri Nzeli umwaka wa 2015.

Kubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”. Mukakalisa wari wagize amahirwe yo kurokoka Jenoside ariko akaba yaraje guhitanwa n’indwara muri Nzeli 2015, yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakinamico atandukanye.

Uyu mufasha we yakomezaga avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikundwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemezaga ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa. Sebanani yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo.

Mukamulisa yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje ndetse n’urw’abasore n’inkumi”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa. Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho. Nyakwigendera Sebanani yararirimbaga akaba n’umuyamakuru wa Radiyo Rwanda, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

 

Brig.Gen Rwivanga yagarutse ku mpamvu RDF ishyira imbere ikoranabuhanga mu kazi kayo ka buri munsi
Papa Francis arembejwe n’’umusonga wo mu bihaha
Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine
Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu batangije ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage
Gen. Makenga yasezeranyije ko M23 itazasubira inyuma
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Cryptoslots Bonus Code

May 28, 2024

Online Blackjack Apps Ie 2023

July 17, 2020

Caesar Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Ireland Accepted Crypto Casinos

March 11, 2020

Golden Palasyo Casino

May 28, 2024

Can Top Online Pokies And Casinos Australia Games

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?