SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kivumbi King yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Keza’
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kivumbi King yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Keza’
Imyidagaduro

Kivumbi King yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Keza’

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/02/28 at 6:44 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo “Keza”, nyuma ya ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

Keza”, ni indirimbo nshya ya Kivumbi, imaze igihe gito isohokeye kuri shene ya Youtube ya KIVUMBI KING.

Kivumbi wasangije amafoto abakunzi be yavuze ko anyuzwe no gusangiza abakunzi be iyi ndirimbo ‘Keza’.

Iyi ndirimbo ifite umudiho ubyinitse, umuntu akaba atatinya kuvuga ko inaryoheye ijisho bitewe na Johanna Ingabire uburyo ayigaragaramo.

Muri iyi ndirimbo Kivumbi King aba atakagiza umukobwa akamubwira ko ari mwiza ndetse anamubaza impamvu ataba uwe kandi ibye byose ari ibye, ndetse ko uburanga bwe bumukurura.

Ubwo twandikaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kugira ibitekerezo birenga 59 n’abantu barenga ibihumbi 2000 bamaze kuyireba.

Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

‘Keza’ ni indirimbo yakozwe na Kenny Vibz, mu gihe amashusho yayo yakozweho na Eazy Cuty, 2 Saint Musik na Dr Wade umwe mu bahanga mu bijyanye no guhindura imimerere y’amashusho n’uburyo indirimbo igaragaramo.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul February 28, 2023 February 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Ramaphosa yarahiriye kongera kuyobora Afurika y’Epfo

June 19, 2024
Andi makuru

Colonel Kazarama yasubiye muri M23

July 29, 2024
Andi makuru

Kwibuka31: Guverineri wa Leta ya Texas yakomoje kw’ isomo Abanyamerika bakwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

April 9, 2025
Imyidagaduro

#kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise

April 11, 2025
Andi makuru

#Kwibuka30 : Abanyarwanda ba mu buholandi bibutse abakorewe Jenoside basabwa kwamagana abagifite ingengabitekerezo yayo (Amafoto

April 8, 2024
Imyidagaduro

Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana azize ibiyobyabwenge

September 6, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?