Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bakwiye guca ukubiri n’imyumvire yo guhora basindagizwa, yibutsa ko gukora ibikwiye mu nyungu za bose ari wo muti.
Ni mu ijambo rifungura inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 18 muri Kigali Convention Centre, ikaba yitabiriwe n’abarenga 1500.
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku myumvire mibi y’abantu bahora basindagizwa nk’abanyantege nke, abarwayi cyangwa abafite ibindi bibazo, avuga nta we ukwiye kubyishimira no kubishyigikira.
Ati “Simbizi niba hari umunyarwanda wishimira guhora asindagizwa. Badusindagiza, bazadusindagiza kugeza ryari? […] Ntitukabe gutyo ntabwo ari ko dukwiye kubaho”.
Perezida Kagame yavuze ko nta gaciro kari mu guhora usindagizwa no gufatwa ukuboko kugera n’aho ubagurirwa, yibutsa ko nta wundi musaruro uvamo utari ugucunaguzwa.
Ati “Baragusindagiza barangiza bagakubita inshyi, akaba ari byo wishyura, ugacunaguzwa bakakugeza n’aho bakwigisha imico, bakwigisha uko wifata, uko ukwiriye kuba wifata, kubera kwa gucumbagizwa bikaba nk’aho abanyarwanda nta muco bagira”.
Ntabwo Imana yaremye abantu ngo ibashyire mu byiciro
Perezida Kagame yashimangiye ko umugabane wa Afurika muri rusange utaremewe guhora uteze amaboko abandi kuko Imana itawuremye ngo ubeho gutyo, bityo udakwiriye kuba uwo gucunaguzwa no gucumbagizwa.
Ati “Ntabwo Imana yaremye abantu ngo nirangiza ngo ibashyire mu bice nka byabindi by’Ubudehe […] Ugusunika we yabivanye he utabivana wowe?”.
Perezida Kagame yacyebuye abayobozi bumva ko bikorera, abibutsa ko ibyo bakora bikwiye kugera no ku bandi.
Ati “Ikintu gishobora kubikiza abantu ni kimwe gusa ‘gukora’, ni no kwimenya, kumenya icyo uri cyo, ko uri umuntu nk’abandi bose n’abo bose bagucunaguza ni abantu nkawe”.
Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.
Ubusanzwe Umushyikirano ufatwa nk’urwego rw’umwihariko u Rwanda rwahanze, ruhuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere mu cyerekezo cya 2050.