Diamond Platnumz wishimiye intangiriro z’umwaka wa 2023, yatangaje ko yiteguye kwibaruka undi mwana uza asanga abandi batanu yabyaye ku bagore bane batandukanye.
Mu butumwa uyu muhanzi yashyize ku rubuga rwa Instagram, yanditse agira ati “Uyu ni umwaka ni igihe gikwiye cyo kongeraho undi mwana. Amen Inshallah.”
Kugeza ubu ntiharamenyakana umukunzi mushya wa Diamond Platnumz baba bagiye kubyarana nubwo benshi bakeka umuhanzikazi Zuchu abereye umuyobozi muri sosiyete ifasha abahanzi ya WCB Wasafi.
Diamond Platnumz w’imyaka 33 yaherukaga kwibaruka umwana muri 2019 wiswe Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna Oketch akaba umunyamideli n’umuhanzikazi wo muri Kenya.
Abagore babyaranye na Diamond bazwi barimo Hamisa Mobetto, Tanasha Donna ,Zari Hassan (bafitanye abana babiri), undi wiyongera kuri aba ni umugore utuye i Mwanza muri Tanzania.
Diamond ntiyigeze ashaka gutangaza imyirondoro y’uyu mugore mu rwego rwo kwirinda kumusenyera kuko babyaranye asanzwe afite undi mugabo.