Ish Kevin na Kenny Sol bagiye kongera gukora mu jisho abahanzi b’i Burundi bamaze iminsi barira ayo kwarika, bagashinja bagenzi babo b’i Kigali kubatwara amafaranga cyane ko batumirwa bahawe akayabo nyamara bo bicira isazi mu jisho.
Aba bahanzi bari bamaze iminsi bemeje ko biteguye kujya gutaramira i Bujumbura, bamaze gushyira hanze urutonde rw’abo buri wese azafatanya nabo mu bitaramo afite i Burundi.
Kenny Sol uzaba ataramira i Bujumbura ku wa 10 Gashyantare 2023 n’i Gitega ku wa 11 Gashyantare 2023, azafatanya n’abarimo Drama T, Alvin Smith ndetse na Double Jay bari mu bafite izina rikomeye i Burundi.
Kwinjira mu gitaramo cy’i Bujumbura bizaba ari ibihumbi 10 FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 50 FBu muri VIP ndetse n’ibihumbi 500 FBu ku meza y’abantu batanu. (1 Frw = 0.52 FBU)
Ni mu gihe kwinjira mu gitaramo cya Kenny Sol kizabera i Gitega bizaba ari ibihumbi 5 FBu mu myanya isanzwe n’ibihumbi 30 FBu mu myanya y’icyubahiro.
Ish Kevin we ugiye gukorera i Bujumbura igitaramo yise ‘Trapish’ kizaba ku wa 18 Gashyantare 2023, azaba amanukanayo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Uyu musore azaba aherekejwe na Bushali, Kenny K-shot, Logan Joe, Drama T, Ririmba, B Face, Papa Cyangwe, Shemi, Trey Zo, Bruce The 1st n’abandi benshi.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera ahitwa World beach Buja bizaba ari ibihumbi 15 FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 FBu muri VIP n’ibihumbi 300 FBu ku meza y’abantu batandatu bicaye imbere.