SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yolande Makolo yishimiye icyemezo Ferwafa Yafatiye abafana ba Kiyovu siporo batutse Mukansanga Salima
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Yolande Makolo yishimiye icyemezo Ferwafa Yafatiye abafana ba Kiyovu siporo batutse Mukansanga Salima
Imikino

Yolande Makolo yishimiye icyemezo Ferwafa Yafatiye abafana ba Kiyovu siporo batutse Mukansanga Salima

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 25, 2023
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagurukiye ikibazo cy’abafana batutse Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima.

Hari ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, mu mukino Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera aho amakipe yombi yawusoje nta yirebye mu izamu ry’indi.

Uyu mukino wayobowe hagati n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Mukansanga Salima. Bimwe mu byemezo yagiye afata ntibyavuzweho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati “Urashaje, Urashaje.’’

Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangira kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati “Malaya, Malaya, Malaya.’’

Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 24 Mutarama 2023, FERWAFA yasohoye itangazo yanyujije ku rubuga rwa yo rwa Twitter ryamagana imyitwarire y’abafana ba Kiyovu Sports.

Yagize iti “FERWAFA yamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Primus National League, wabahuje n’Ikipe ya Gasogi United tariki 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Bugesera aho bamwe bagaragaye batuka umusifuzi w’umukino.’’

Iri shyirahamwe ryavuze ko iyi dosiye iri gusuzumwa ndetse izafatwaho umwanzuro bidatinze.

Ryakomeje riti “Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA yashimangiye ko itazigera yihanganira abafana bitwara nabi n’abasagarira abasifuzi ku bibuga.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimiye FERWAFA yagize icyo ikora kuri iyi myitwarire ndetse abwira Mukananga Salima ko bamuri inyuma.

Yagize ati “Nishimiye ko FERWAFA yagize icyo ikora kuri iyi myitwarire idahwitse. Turi kumwe nawe, Mukansanga Salima.”

 

 

 

 

Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya Premier League
Perezida Kagame yasangiye n’abitabiriye Inama ya FIA mu Rwanda
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Côte d’Ivoire
“Amahirwe masa kuri Salomon Banga Bindjeme aho agiye gukomereza urugendo” – APR FC
Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Crown Melbourne Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Jackpot City Casino New Zealand

May 28, 2024

Hotel And Casino Near Me

May 28, 2024

Igra Bg Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Tilburg Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Naudapay Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?