Mugisha Robinson Fred wamamaye mu muziki nka Element Eleeeh yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu,agiye kumara abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM y’umunyemari Coach Gael.
Iyi nzu y’umuziki isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie, yakoreye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ‘Henzapu’ yakunzwe mu buryo bukomeye.
Element yinjiye muri 1:55AM nyuma y’imyaka itatu yari ishize akorera muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul [Noopja], waje no gushinga Radio yise Country FM.
Umwe mu babarizwa muri Label ya 1:55AM yabwiye yadutangarije ko Producer Element yamaze gushyira umukono ku masezerano, yo gutangira gukorera muri iyi inzu ifasha abahanzi mu bya muzika iri kwigaragaza ku isoko ry’umuziki.
Uyu muyobozi yavuze ati “Yamaze gusinya imyaka itatu.” Yavuze ko hazabaho igihe cyo gufata amafoto, no kugaragaza Producer Element nk’umukozi mushya muri iyi Label 1: 55 AM.
Element aherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka, mu bihembo bya Kiss Summer Awards ndetse no mu Isango na Muzika Awards 2022.
Element ni umwe mu basore bagezweho mu gutunganya indirimbo. Uyu musore wasoje amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC (Maths, Physics and Computer Science)’, yatangiye gutunganya indirimbo 2019.
Uyu musore w’imyaka 22 ubusanzwe yitwa Irakoze Jean Pierre, akaba avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yize gushushyanya ku Nyundo aho yasoje amasomo ye mu 2020.
Ntabwo yigeze yiga ikintu na kimwe kijyanye n’umuziki, ahubwo gutunganya indirimbo ni ibintu byamujemo nk’umuhamagaro kuruta kuba ibyo yakwishakamo.
Kozze yigiye gutunganya indirimbo muri Country Records abifashijwemo na Element wari usanzwe ari inshuti ye, agenda abimenya kugeza ubwo na we yatangiye gukora indirimbo zitandukanye.
Mu njyana uyu musore yiyumvamo harimo Afrofusion ndetse na Hip Hop, ariko akaba avuga ko na we afite indi njyana y’iwabo mu karere ka Rusizi ashaka kuzana ku isoko rya muzika, yitwa Nkombo Style.