SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakobwa b’impanga ba P Diddy batangije inzu yabo y’imideli bise “12TWINTY1
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abakobwa b’impanga ba P Diddy batangije inzu yabo y’imideli bise “12TWINTY1
Imyidagaduro

Abakobwa b’impanga ba P Diddy batangije inzu yabo y’imideli bise “12TWINTY1

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 10, 2025
Share
SHARE

Abakobwa b’impanga ba Diddy batangije brand y’imyenda bise “12twinty1”: Bavuze ko ari inkuru yabo, si imyenda gusa

Jessie na D’Lila Combs, abakobwa b’impanga b’umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs, batangaje ku mugaragaro brand yabo y’imyenda bise “12twinty1” ku wa 8 Nyakanga 2025, babinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Aba bakobwa bafite imyaka 18, bakaba baravuze ko izina “12twinty1” risobanura itariki y’amavuko yabo Tariki 21 Ukuboza 2006 (12/21). Bavuze kandi ko iyo mibare ihagarariye ubutwari, imbaraga, urukundo n’ubusabane.

Nubwo imyenda nyir’izina itarashyirwa ahagaragara, Jessie na D’Lila bahaye abakunzi babo icyizere ko bazatangira bacuruza imyenda yoroshye kandi yambarwa buri munsi, ihuje n’ubuzima bwa buri munsi bw’urubyiruko.

Mu butumwa bwabo batangaje, bavuze bati:

“Iyi si brand gusa. Ni inkuru yacu. Ni isano yacu. Ni imizi yacu. 12twinty1 yaremwe ku mpamvu ifatika, yubatswe hashingiwe ku byo turi byo, si ku byo twambara gusa… Twamaze igihe kinini dutekereza, dutanga umutima wacu wose ngo dushyireho brand ivugana n’abantu bose. Si imyambarire gusa, ni ibijyanye n’indangagaciro, icyizere no kugaragara. Ibi ni intangiriro gusa.”

Si ubwa mbere bari bagaragaje gahunda zabo. Ku wa 16 Gicurasi 2025, mu mashusho bashyize kuri TikTok, aba bakobwa batangaje ko batazajya muri kaminuza, ahubwo bahisemo gutangiza ubucuruzi bw’imyenda.

Jessie na D’Lila bagize bati:

“Kuva tutagiye muri kaminuza, tuzajya twambara “hoodies” z’ikirango cyacu, kuko turi kwerekana ko tugiye kuba ba rwiyemezamirimo kandi dukora.”

Ubu ni urugendo rushya rw’aba bakobwa babarizwa mu muryango uzwi cyane muri Amerika, kandi bafite ubushake bwo kwerekana ko bashoboye kwiyubakira umwirondoro wabo n’ubucuruzi bwabo.

Iserukiramuco rya Caravane du Rire rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 rizitabirwa n’abanyarwenya mpuzamahanga
Danny Nanone arasaba abakunzi kudaha agaciro umuntu uri kumwiyitirira kuri Instagram
Jessica Alba nyuma y’imyaka 17 yatandukanye n’umugabo we Warren
Fine Media yashyize hanze indirimbo yahurijemo ibyamamare yise Abachou
Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

New Online Bookmakers Australia

May 28, 2024

What Are The Best New No Deposit Casinos In Ireland For 2023

February 19, 2018

Two Up Casino Code

May 28, 2024

Dice Games For Money

May 28, 2024

Gambling Australia Legal

February 25, 2025

Are The Bitcoin Irish Casinos Licensed

June 14, 2017

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?