Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasubije uwamunenze gushyigikira Perezida Paul Kagame, amubwira ko gushaka kuzimya Umukuru w’Igihugu ari ukwishora mu muriro.
Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, Gen Muhoozi yatangaje ko kurwanya Perezida Kagame ari ikosa rikomeye, agaragaza ko afitanye isano n’Umukuru w’Igihugu.
Ubutumwa bwa Gen Muhoozi buherekeje ifoto ya Perezida Kagame bugira buti “Natanga igitekerezo ko ari igikorwa kibi cyane kurwanya data wacu, Afande Paul, ukomoka muri Uganda. Ni bibi cyane!”
Uwitwa ‘Sheila Kamuzinzi’ ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagaragaje ko yasetse ubutumwa bwa Gen Muhoozi, agira ati “Hagati aho imitoma iravuza ubuhuha. Ngo kandi uyu na we akumva yayobora igihugu. Africa turacyafite urugendo rurerure.”
Mu Kinyarwanda gitomoye, Gen Muhoozi yasubije ko Kamuzinzi yabaswe n’urwango rwamaze abantu, amusaba kuva mu buhumyi no kwiyoberanya.
Ati “Yego imitoma kuko mwebwe mwabaswe n’urwango rwatumariye abantu. Niba koko ari wowe uri kuri iyi foto, amagambo yawe n’isura yawe ntibihura. Niba atari wowe, va mu buhumyi no kwiyoberanya.”
Gen Muhoozi yamenyesheje Kamuzinzi ko Perezida Kagame adakeneye imitoma kuko afite ibikorwa byo gushimirwa, kandi ko gushaka kumuzimya ari ukwishora mu muriro.
Yagize ati “Afande Paul ntakeneye imitoma-agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”
Gen Muhoozi agaragaza kenshi ko akunda Perezida Kagame, akanamufata nk’umubyeyi. Amufata nk’umwe mu ntwari enye za Uganda, hamwe na Perezida Yoweri Museveni, Fred Gisa Rwigema na Salim Saleh.