“Umuhanga mu gutunganya umuziki wo muri Uganda, Magic Washington, yatangaje mu buryo budasubirwaho ko afite uruhare rukomeye rudashobora kugereranywa mu gutunganya umuziki wa Afurika, avuga ko nta muhanzi cyangwa utunganya muzika wo ku mugabane wa Afurika ushobora kugereranywa n’ibyo yakoze uretse abaturuka muri Afurika y’Epfo.”
Yagize ati “Nta muhanzi cyangwa umutunganya muzika wo muri Afurika ushobora kugereranywa n’ibyo nkora, uretse abaturuka muri Afurika y’Epfo,” ibi Producer Washington yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri NRG Radio.
Yagize ati “ “Abatunganya umuziki bose bo muri Nijeriya bari gukora ibyo nakoze. Ariko Abanya-Afurika y’Epfo, umuziki wabo uratangaje banyeretse ko bafite ubushobozi binyuze muri Amapiano.”
Magic Washington, uzwiho guhindura urusobe rw’umuziki wa Uganda mu gihe kirenga imyaka 20, yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane zarenze imbibi z’igihugu.
Imyimerere ye yihariye mu gutunganya umuziki yagiye ituma umuziki wo mu Burasirazuba bwa Afurika urushaho kumenyekana, ndetse bimuhesha icyubahiro ku rwego rw’umugabane.
Yanavuze ku ngaruka nziza Amapiano, injyana iri kwiyongera cyane muri Afurika y’Epfo, yagize ku buhanga bwe, ayita “ivumburamatwara” kandi “ijwi ryamugerageje cyane” nk’umutunganya w’inararibonye.
Muri uyu mwuga amazemo imyaka myinshi, Producer Magic Washington akomeje kuba umwe mu batunganya umuziki bake bo muri Uganda bagejeje ibikorwa byabo ku migabane itandukanye, bafasha gushyira Uganda ku ikarita y’umuziki ku isi.
Ibitekerezo aheruka gutanga bigaragaza icyizere afite ku murage we, ndetse n’icyubahiro akunda kugaragaza ku bijyanye n’udushya mu muziki, cyane cyane dukomoka mu bihugu byo mu Majyepfo.
Magic Washington akomeje guha ishyaka abatunganya umuziki bashya, yibutsa uruganda rw’umuziki wa Afurika uruhare Uganda yagize mu guteza imbere amajwi y’uyu mugabane.