SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ruhango :Umugabo w’Imyaka 26 yatawe muri yombi  akekwaho kwica Umugore
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ruhango :Umugabo w’Imyaka 26 yatawe muri yombi  akekwaho kwica Umugore
Andi makuru

Ruhango :Umugabo w’Imyaka 26 yatawe muri yombi  akekwaho kwica Umugore

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 8, 2025
Share
SHARE

Umugabo witwa Ahimana Félicien wo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugore we.

Aya amakuru yamenyekanye ku wa 06 Nyakanga 2025 mu gihe iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyanza gaherereye mu Murenge wa Busasamana.

Uyu mugabo Ahimana w’imyaka 26 bikekwa ko yaba yarishe umugore we Murebwayire Esther w’imyaka 28 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Bivuga ko bari bamaranye imyaka umunani babana ariko mu makimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo.

Bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 2025, mu rugo rw’aba bombi habaye amakimbirane, uyu mugabo agakubita umugore we, uwakubiswe ntiyajyanwa kwa muganga, ndetse ntibyanamenyeshwa inzego z’ibanze.

Nyuma y’iminsi ni bwo byamenyekanye ko uyu Murebwayire yapfuye, bigakekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’umugabo we ntajyanwe kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ndetse runata muri yombi ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu kugira ngo hamenyekane impamvu yia umugore we.

Ati “Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Na ho ukekwaho kwica umugore we afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze.”

Uyu mugabo n’umugore we bari bafitanye abana babiri ndetse baka babanaga mu buryo bitemewe n’amategeko.

Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group
Abanyarwanda baba muri Sudan mu bahungishijwe n’ingabo z’Ubufaransa
Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)
Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu
Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Is The Biggest Jackpot At A Irish Casino

March 22, 2019

Free Virtual Casino Games No Deposit Ireland 2023

December 18, 2017

Bankon Bet Casino

May 28, 2024

Wild Spin Deluxe

May 28, 2024

Irish Free Game Roulette

May 15, 2018

Eubet Online Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?