SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo  yise inkuru ya Rusine II ivuga ku buzima bwe nyuma yo gushaka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo  yise inkuru ya Rusine II ivuga ku buzima bwe nyuma yo gushaka
Imyidagaduro

Umunyarwenya Rusine yateguje igitaramo  yise inkuru ya Rusine II ivuga ku buzima bwe nyuma yo gushaka

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: July 8, 2025
Share
SHARE

Nyuma yo kurushinga n’umukunzi we Iryn Uwase Nizra, umunyarwenya akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick agiye kongera kwicaza abakunzi b’urwenya mu gitaramo cye bwite yise “Inkuru ya Rusine II.”

Yasohoye integuza y’igitaramo cye, avuga ko kizaba ku wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025, kibere muri Centre Culturel Francophone i Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00PM).

Ni ubwa mbere Rusine agarutse mu gitaramo cye kuva yarushinga, nyuma y’igihe yari amaze yigaragaza cyane mu bitaramo by’urwenya nko muri Gen-Z Comedy, aho yakoze n’igitaramo cya mbere yise “Inkuru ya Rusine I”, ndetse no mu bitaramo bya Comedy Knights byafashije benshi kumumenya.

Rusine yatangarije  umunyamakuru wacu  ko igitaramo cye cya kabiri kizibanda ku rugendo rwo kuva mu busore no kuba umubyeyi, byaranzwe n’impinduka mu buzima busanzwe, ariko zose akazisangiza mu buryo busetsa ariko bufite ishingiro.

Yagize ati “Ni igitaramo cya kabiri. Iki kizibanda ku rugendo rwo kuva mu busore nkaba umubyeyi, mu gihe icya mbere cyavugaga urugendo rwo kwinjira mu mwuga w’urwenya, amashuri, n’izindi nkuru 9 mu bwana.”

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iravuga cyane: “From Dude to Dad”, igaragaza ubuzima bw’ukuri abinyujije mu rwenya rwumvikanamo ubugenge, ibisekeje n’amasomo.

Yavuze ko ari mu biganiro n’abandi banyarwenya bazahurira muri iki gitaramo cye. Ibitaramo byihariye nk’ibi bifite uruhare runini mu mibereho y’abakunzi b’uru rwego rw’imyidagaduro.

Ibitaramo by’urwenya bitanga umwanya wo kwisekera, bikagabanya umunaniro, stress n’agahinda abantu baba barimo. Abanyarwenya nka Rusine babasha kuvuga ku buzima bwa buri munsi mu buryo bufite igisekeje ariko kinarema ubumenyi n’ubumenyabuzima.

Ni umwanya abantu bahuriramo n’abandi bavuye mu ngeri zitandukanye, bagasabana, bagatembera mu bitekerezo, bakanunguka inshuti nshya.

Urwenya rufasha kongera ikizere mu bantu, rukabafasha kureba ubuzima mu ndorerwamo y’icyizere n’akanyamuneza. Kwitabira ibi bitaramo ni ugushyigikira abahanzi b’abanyarwanda n’ubuhanzi bwabo, bikabatera imbaraga zo gukomeza guhanga ibihangano bifite ireme.

Iki gitaramo kije nk’igice cya kabiri cy’urugendo rwe bwite mu rwenya, aho buri gihe agenda ashyira hanze igice cy’ubuzima bwe mu buryo busekeje ariko bufite amasomo. Ubu, aho ageze nk’umusore wubatse, asanga ari ngombwa kuganira ku nshingano, impinduka, no kwiyakira mu buryo buri wese yabasha kwisanzuramo.

Bad Rama yishimiye kuza guhura n’umuvandimwe yirinda kugira byinshi avuga kuri The Mane
Abitabiriye ibirori bya Karisimbi Entertainment Awards 2023 batahanye akanyamuneza (Amafoto)
Gasogi United ya KNC yageze muri ¼ cyígikombe cy’amahoro
Abahanzi Amalon,Victor Rukotana na Juno Kizigenza bateguye ibitaramo bibimburira umunsi mpuzamahanga wa Muzika
Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wa kabiri
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Latest Updates On Online Casino Gambling In Dublin Ireland

May 28, 2024
Andi makuru

Umudage Rudiger Koch yaciye agahigko ko kumara iminsi 120 yibera munsi y’amazi

January 26, 2025

What Are The Most Popular Aristocrat Pokies Games Available To Play In Australia

September 5, 2023

Tabcorp Park Melton Pokies

February 25, 2025

Where Can I Find A Live Blackjack Demo In Limerick Ireland

November 7, 2017

Pokie Payout Percentage

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?