Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye ari urugendo rutoroshye, gusa ko bishimishije bijyanye n’ibyagezweho.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, umunsi n’ubundi u Rwanda rwizihijeho imyaka 31 rumaze rwibohoye ubutegetsi bubi bwarangwaga n’ivangura rishingiye ku moko ryanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 31 yabaye urugendo rutoroshye gusa rushimishije. Ati: “Rwabaye urugendo rutoroshye ariko rushimishije bishingiye ku kuba iki ari cyo kintu cyiza umuntu yakora imyaka myinshi kugira ngo agire uruhare mu gushyira ibintu ku murongo. Haba ku gihugu cyacu, ku baturage bacu natwe ku giti cyacu ”
Yavuze ko imyaka 31 atari igihe kinini ariko ugereranyije muri iyo myaka umuntu ashobora kubona ko byabaye mu myaka 100. Ati: “Imyaka 31 ntabwo ari igihe kinini cyane ariko ukurikije ibyabaye muri iyo myaka mirongo 31 , umuntu ashobora guhitamo kubibona ukundi akaba yabona ko ari ibintu byabaye mu myaka 100. Ariko mu rundi ruhande ushobora gushyira mu gaciro ukabibona. Mu by’ukuri imyaka 31 ntabwo ari myinshi.”
Perezida Kagame yavuze ko urebye ku Isi hari ababayeho mu buzima buri munsi y’ubw’u Rwanda. Ati: “Urebye Isi tubayemo, ngira ngo hari bantu bamwe babayeho mu bihe bibi biruta ibyacu, cyangwa bakaba banabimazemo iyo myaka iruta iyo twabibayemo. Ariko uko byagenda kose, mpangayikishijwe cyane n’ibibazo byanjye, kuko niyo mpamvu ntanga umusanzu. Ku isi yose, ibyo bibazo birenze ubushobozi bwacu, bamwe muri twe.”