SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igitaramo urw’intwari cyaranzwe n’amashimwe ku nkotanyi ndetse n’udushya twinshi(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Igitaramo urw’intwari cyaranzwe n’amashimwe ku nkotanyi ndetse n’udushya twinshi(Amafoto)
Andi makuru

Igitaramo urw’intwari cyaranzwe n’amashimwe ku nkotanyi ndetse n’udushya twinshi(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 4, 2025
Share
SHARE

Umugoroba wo ku ya 03 Nyakanga2025 wari umugoroba wari utegerejwe na benshi  nyuma yaho  kompanyi ya Ma-Afrika  itangarije ko yateguye igitaramo  cyo gushimira inkotanyi zabohoye  u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .

Wari umugoroba witeguwe neza n’amatorero akunzwe cyane hano mu Rwanda ariyo ishyaka  ry’intore  n’Inyamibwa bari kumwe n’umuhanzi Maji Maji  aho bataramiye abanyarwanda bigashyira kera maze bagatungurwa no kubona mu kirere  twa tudege tutagira abapilote  tuzwi nka Drones twashimishije ibihumbi by’abato  n’abakuru  bari bateraniye  mu nyubako ya Kigali Convention Center hejuru .

 Iki gitaramo cyatangiye  bugorobye  cyari cyitabiriwe n’abantu  benshi  nu ngeri zitandukanye kw’ikubitiro  basusurukijwe na Maji Maji n’itsinda   bafatanya kuririmba baririmba zimwe mu ndirimbo zabo  zo kubohora igihugu barishimirwa mu rwego rwo hejuru  arinako abantu  bagendaga biyongera

Maji Maji ubwo yaravuye  yaravuye  ku rubyiniro yakorewe mu ngata n’itorero  ishyaka ry’intore maze mu  mbyino nziza cyane abantu barahaguruka bafatanya gucinya akadiho karahava  ari nako bavuga imyato  ingabo  za RPA  zabohoye u Rwanda ubwo rwari  mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Iki gitaramo cyasojwe ahagana I saa sita zirenga cyashyizweho akadomo n’itorero Inyamibwa ryaje naryo  rigasusurutsa abaraho  mu ndirimbo nyinshi zifashishwaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda kugeza risoje

Nyuma yo  gutaramirwa nayo matorero yombi abari bitabiriye  igitaramo Urw’Intwari batunguye  no kubona mu kirere amagambo meza ashima Inkotanyi  na Perezida  Kagame aho izo drone zandikanga amagambo atandukanye

Ntabwo byari ibishashi nkuko benshi twabibonaga ahubwo byari ‘drones’ zazamukaga zikandika amagambo atandukanye mu kirere mu rwego rwo kwifatanya n’abari muri iki gitaramo kwizihiza umunsi wo Kwibohora31.

Uretse amagambo atandukanye arimo n’ayo gushimira Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, izi ‘drones’ zanashushanyije mu kirere ibendera ry’u Rwanda n’ikarita yarwo.

Ubwo  Igitaramo cyasozwaga  Umuyobozi  wa Ma-Africa  mu kiganiro  kigufi yagiranye  n’itangazamakuru ryaraho  yavuze ko nubwo iki gitaramo ari ubwa mbere kibaye bagiye kuzajya bakigira Ngaruka mwaka kugira  ngo bataramire abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki Gakondo .

Kwibuka31: Guverineri wa Leta ya Texas yakomoje kw’ isomo Abanyamerika bakwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero(Amafoto)
Ubuyobozi bwa RDF bwanyomoje amakuru y’itangazo rikomeje guca ku mbuga  nkoranyambaga
Sudan: Umukinnyi ukomeye w’amakinamico yishwe n’amasasu y’abarwana
Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu byubakiweho iterambere ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Lottomart Casino Australia Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Pinacle Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Dublin Blackjack Machine Statistics

November 20, 2018

Zeus Casino Game

May 28, 2024

How Many Fruit Spins At Dublin 2023

August 17, 2018

How To Use The Online Casino List In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?