Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) irangajwe imbere na Capt Ian Kagame yegukanye igikombe cya Liberation cy’uyu mwaka.
Kuri uyu wa Kane ni bwo hasojwe irushanwa ryo Kwibohora ry’uyu mwaka, rizwi nka RDF Liberation Cup 2025 mu mikino itandukanye.
Mu mupira w’amaguru kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi byari ibicika ku mukino wa nyuma aho Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) yari yacakiranye na Division ya 3.
Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.
Uyu mukino watangiye Division ya 3 iri hejuru ndetse mu minota 10 ya mbere yari yafunguye amazamu, gusa umusifuzi aza kucyanga yerekana ko habayemo ikosa.
Amakipe yombi yakomeje gukina agera imbere y’izamu ndetse Republican Guard Rwanda iza no kubona penariti ariko umukinnyi wayo ayitera hejuru y’izamu.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 64 iyi kipe irimo Capt Ian Kagame aho ari nawe kapiteni wayo yaje kubona igitego gitsinzwe na Ndagijimana Pierre ndetse birangira inegukanye intsinzi.
Yahise yegukana iki gikombe nyuma y’uko n’ubundi ariyo yari igifite mu mwaka ushize. Ikipe yegukanye umwanya wa 3 ni 4th Division itsinze Military Police ibitego 2-1.











