SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu yashimiwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Singapore
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu yashimiwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Singapore
Andi makuru

Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu yashimiwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Singapore

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 3, 2025
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, yashimiwe ubwitangaje yagaragaje bwo kubaka umubano utajegajega hagati y’u Rwanda na Singapore.

Ni ibyagarutsweho mu musangiro wo kumusezeraho wabereye ahitwa Raffles Place, mu rwego rwo gusoza inshingano ze za dipolomasi muri iki gihugu, witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Singapore na bagenzi be bakorana umunsi ku munsi.

Umuyobozi w’Abahagarariye Ibihugu n’Abakozi ba za Ambasade muri Singapore Amb.Agustin Garcia-Lopez Loaeza, Ambasaderi wa Mexique, ni we wavuze ijambo ryo gusezera.

Yashimye Ambasaderi Uwihanganye ku ruhare yagize mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Singapore, no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yagarutse ku bisanzwe bihuza ibi bihugu byombi nko kugira umutekano n’isuku, avuga ko Abanya-Singapore basura u Rwanda bagaruka bashimye urugwiro n’imico myiza y’abarutuye.

Yongeyeho ko urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwo kwiyubaka no kwiyunga ari imbaraga nk’igihugu, kandi ko Ambasaderi Uwihanganye yarusobanuraga neza mu kazi ke ka dipolomasi.

Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Singapore watangijwe ku mugaragaro ku wa 18 Werurwe 2005, kuva ubwo ukomeza kwaguka ugana ku bufatanye bwagutse mu nzego nyinshi.

Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Singapore mu 2008 byabaye intambwe ikomeye mu kwimakaza uwo mubano.

Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ingenzi arimo amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri (yasinywe mu 2014 akavugururwa mu 2024), amasezerano y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, n’aheruka gusinywa muri Gicurasi 2025 ajyanye n’ubufatanye mu by’ubucuruzi bw’inguzanyo za karuboni (Carbon Credits), ashingiye ku ngingo ya 6 y’Amasezerano ya Paris- akaba ari bwo bwa mbere Singapore isinyanye aya masezerano n’igihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu ashimirwa ko yagize uruhare rukomeye muri ibi bikorwa byose, aho n’ibigo birenga 40 byo muri Singapore bibarurwa mu bigo by’amahanga byatangije ishoramari ryabyo mu Rwanda.

Mu gihe yamaze ku nshingano, hagiye habaho ubusabane n’ubufatanye bwarushijeho kwiyongera, harimo n’ingendo za ba bayobozi bakuru bagereraga icyo gihugu.

Ibyo birimo uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame muri Singapore rwabaye muri Nzeri 2024, aho yahuye na Perezida Tharman Shanmugaratnam ndetse na Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong.

Muri ibyo biganiro, hibanzwe ku bufatanye mu ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (digital economy), no gukomeza guhangana n’ibibazo by’amazi (water resilience).

Mbere yo kugirwa umudipolomate, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo y’u Rwanda.

Ni injeniyeri mu bwubatsi wize mu buryo bwimbitse, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (First-Class Honours) mu bwubatsi (Civil Engineering) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Master’s) mu micungire y’imishinga y’ubwubatsi (Construction Project Management) muri Kaminuza ya Manchester.

Ubumenyi bwe mu bijyanye n’ibikorwa remezo n’uburezi bwamufashije kugendera ku mikoranire ishingiye ku bumenyi no ku bushishozi mu kazi ka dipolomasi.

Ambasaderi Agustin Garcia-Lopez yashimangiye ko uretse amasezerano n’ubufatanye, Ambasaderi Uwihanganye yazanye umwuka w’ubucuti nyakuri n’ubwbahane hagati y’u Rwanda na Singapore.

Yagize ati: “Nubwo u Rwanda ruzamwakira yisanga, Singapore ndetse n’umuryango mugari w’Abadipolomate ntituzamwibagirwa.”

Vestine yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Lt Col Willy Ngoma wa M23 yijeje abanyamulenge ko ntawuzabakoraho
Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’Igitabo Avant la Nuit cyanditswe n’umufaransakazi Maria Malagardis
Uganda :Umuvuzi Gakondo yafatanywe ibihanga 24 by’abantu
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 20

August 20, 2024

Top Up Casino By Mobile

February 25, 2025

Make Money Pokies

February 25, 2025

Sites Like Bovada

February 25, 2025

What Is The Legal Gambling Age In Casinos In Dublin Ireland

March 18, 2020

How Do I Win On The Pokies

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?