Abagenzi bari mu ndege ya Sosiyete ya Qantas yo uri Australia , bamaze amasaha 15 mu kirere, nyuma yo gufungirwaho ikirere na Qatar kubera ibitero yagabweho na Iran mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-0 Dreamliner yavaga Perth muri Australie yerekeza i Paris mu Bufaransa.
Yahagurutse muri Australie Saa 8:00 za mu gitondo ku wa Mbere, byitezwe ko igomba kugera i Paris Saa 2:00 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.
Ibintu byaje guhinduka mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, ubwo Iran yafataga icyemezo cyo kurasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri muri Qatar, ibyatumye iki gihugu gifata icyemezo cyo gufunga ikirere cyacyo.
Iki cyemezo cya Qatar cyatumye iyi ndege ifata icyemezo cyo gusubira muri Australie, nubwo haburaga igihe gito ngo igere muri Qatar.
Byarashobokaga ko yagwa ku kindi kibuga cy’indege, ariko ntibyakunze kubera indege nyinshi zari mu kirere cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uku gusubira inyuma kwatumye abagenzi bari muri iyi ndege bamara amasaha 15 mu kirere, ibintu bidakunze kubaho.