SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo muri Kigali  Universe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo muri Kigali  Universe
Andi makuru

Chorale de Kigali igiye gukorera igitaramo muri Kigali  Universe

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 20, 2025
Share
SHARE

Chorale de Kigali igeze kure imyiteguro y’igitaramo iri gutegura yise “Voices Harmony” kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, ahazizihirizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki. Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Universe, kikaba ari inshuro ya mbere iyi korali igiye kuhakorera igitaramo.

Uyu mushinga mushya uri mu murongo Chorale de Kigali yihaye wo gutangira gukora ibitaramo byinshi mu mwaka, bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bamenyereye igitaramo kimwe gikomeye kizwi nka “Christmas Carols Concert” kiba mu mpera z’umwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Kigali Universe kuri uyu wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko bahisemo gutegura iki gitaramo kugira ngo bifatanye n’abandi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki.

Yagize ati “Twashatse igitaramo cyihariye twereka abantu uko indirimbo ziririmbwa mu buryo bw’umwuga, tunereka ubuhanga buri mu muziki. Twatekereje kukigira muri uku kwezi, dutoranya Kigali Universe nk’ahantu hihariye kandi heza.”

Hodari yavuze ko igihe cyageze abakunzi babo babasaba kongera ibitaramo mu mwaka, aho guhagararira gusa ku cy’Ukuboza. Ni bwo Chorale de Kigali yafashe icyemezo cyo gutangiza ibindi bikorwa bishya birimo iki gitaramo.

Kubera ubuso buto bwa Kigali Universe ugereranyije n’ahandi basanzwe bakorera nka BK Arena, bemeje gushyiraho ibiciro birimo: 20,000 Frw,  40,000 Frw, ndetse n’ameza y’ibihumbi 300 Frw.

Hodari yagize ati “Turashaka kwerekana ko umuziki wanditse ugira agaciro, tukomeza gutanga ibyishimo ku bantu banyuranye. Turateganya ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka.”

Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko imyiteguro igeze kure, ndetse ko bazaba bari kumwe n’itsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 97, barimo ab’umwuga n’abafite impano zihambaye mu njyana zose bazakoresha.

Umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura yavuze ko biteguye kwakira iki gitaramo byihariye, cyane cyane mu rwego rwo gukurura n’urubyiruko rusanzwe rukunda umuziki wa Secular.

Yagize ati: “Ni igitaramo kihariye mu buryo giteguwe, kizazana impinduka mu buryo abantu basanzwe babona ibitaramo bya korali. Kigali Universe ni urubuga rwiza rwo guhuriza hamwe injyana n’ubuhanzi bugezweho.”

Mu ndirimbo zizumvikanamo harimo iz’amadini cyane cyane izo muri Kiliziya Gatolika, ndetse n’izindi zamamaye ku rwego mpuzamahanga, zizatuma iki gitaramo kiba icy’umwihariko mu rugendo rushya Chorale de Kigali yatangiye.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki (Fête de la Musique / World Music Day) wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 21 Kamena, ugamije guteza imbere umuziki mu ngeri zawo zose, ukozwe n’ababigize umwuga cyangwa abafana b’ikirenga, mu ruhame cyangwa ahantu hatandukanye hadasanzwe.

Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo
RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Tems na Ayra Starr bakomeje kwigarurira urubuga rwa Spotify
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali rurashimangiza gahunda ya Job Net
Igitaramo cya James na Daniella cyimuriwe umunsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Famous Casino Real Money Ie

May 28, 2024

Silversands Casino Login

February 25, 2025

Virtual Casino License Ireland

May 8, 2018

30 Free Card Games On Sign Up Ie

May 28, 2024

Pokies Open Now In Melbourne

May 28, 2024

New Vegas Slots Online

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?