Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wÍngabo za M23 Bwana Corneille Nangaa yahishuye ko mu minsi mike iri imbere ko uyu mutwe wa Gisirikare ariwo uzasimbura igisirikare cya FARD gifatwa nkicyamaze gusenyuka.
Ibi Nangaa yaitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’umushakashatsi Alaix Destexhe
Uyu munyapolitili wahoze ayobora komisiyo yámatora ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yijeje abanyecongo ko AFC iriho kubera ndetse ikaba n’amizero yabo
Nangaa yakomeje avuga ko AFC/M23 kugeza ubu ariwo mutima w’igisirikare cya RDC cyamze gusenyuka ndetse ko no munsi iri mbere cyane izagisimbura .
Yagize ati”Igisirikare cyamaze gusenyuka kimeze nkitariho ariko nabameneysha ko umutima w’icyo gisirikare uriko kugenda ukomera cyane kuko ugizwe n’igabo z’umwuga kandi zizi gukora urugaamba .
Yongeyeho kandi ko icyo gisirikare gifite umugaba Mukuru wazo Gén Sultan Makenga ufite ubunararaibonye mu bijyanye n’intambara kandi abizeza ko byose bazafatanya bakabigeraho .
Uyu mugabo utajya apfa kuripfana yijeje abaturage ba RDC ko ikibazo cy’umutekano kiri kiri imbere mu bibangamye cyane by’umwihariko bitewe n’Ubwicanyi bukorera mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira Demokarasi ya congo kandi nka AFC/M23 biteguye kubikemura vuba cyane bakongera bakaba mu buzima bwiza.