Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahamagaje intumwa zayo yari yohereje i Doha muri Qatar mu biganiro na Leta ya Congo.
Izi ntumwa za AFC/M23 zahamagajwe i Goma, nyuma y’iminsi 30 ziri mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru wigenga Steve Wembi usigaye yegereye M23 ndetse n’ihuriro Alliance Fleuve Congo ibarizwamo, yatangaje ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo ziriya ntumwa zari ziyobowe na Benjamin Mbonimpa (umwe mu banyamabanga bahoraho ba AFC/M23) zatashye.
Kuri ubu yaba Kinshasa na M23 nta ruhande ruratangaza mu buryo burambuye ibyo bumvikanye.
Muri Mata uyu mwaka impande zombi zari zasohoye itangazo rivuga ko zumvikanye ingingo zirimo guhagarika imirwano, kugira ngo ibiganiro by’amahoro byazihuzaga bibe mu mwuka mwiza.
Ni ibiganiro yaba Kinshasa na M23 bavuze ko byibandaga “ku mpamvu muzi y’intambara ikomeje, ndetse n’uburyo burambye bwo kuyirangiza mu burasirazuba bwa Congo.”
Abahagarariye RDC na AFC/M23 biyemeje kubahiriza izi ngamba guhera ubwo biganiro bitangira kugeza aho bizarangirira habonetse umuti urambye, ndetse basaba Abanye-Congo bose, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru, gushyigikira no gusakaza ubu butumwa bw’icyizere n’amahoro.
Ku wa 18 Werurwe 2025 nibwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye AFC/M23 barimo Umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.
Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC.
M23 yahamagaje ziriya ntumwa, mu gihe hari amakuru y’uko imirwano ikomeye hagati y’uriya mutwe n’ingabo za Leta ishobora kongera kubura mu burengerazuba bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru uriya mutwe wateguje abaturage bo muri Teritwari ya Walikale ko ushobora kwigarurira Umujyi wa Pinga uyiherereyemo.