SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Andi makuru

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikiriye Umunyamabanga mukuru wa Loni impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 23, 2025
Share
SHARE

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango.

Ubwo yakirwaga ku cyicaro cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gicurasi 2025, yagejeje kuri Guterres indamutso za Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Mbazaniye indamutso za Perezida, Leta ndetse n’Abanyarwanda. Mfashe iyi nshingano mfite ubushake bwo gukorana namwe n’abandi bose bari mu muryango wa Loni no gukorana mu buryo bwubaka mu gushyira imbere ibitekerezo duhuriyeho.”

Ambasaderi Ngoga yasimbuye Ernest Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023. Rwamucyo ubu ahagarariye u Rwanda muri Kenya.

U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Loni mu by’umutekano, kuko ni igihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwawo.

Iki gihugu kandi cyakira by’agateganyo impunzi ziva muri Libya kuva mu 2019, hashingiwe ku masezerano rwagiranye na Loni n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Zicumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe zishakirwa ibihugu zizaturamo.

Uyu muryango mu cyumweru gishize watangaje ko kuva mu 2025 kugeza mu 2029, uzaha u Rwanda inkunga ya miliyari 1,04 y’Amadolari ya Amerika azarufasha mu iterambere ry’ubukungu.

Imishinga yagenewe aya mafaranga ni iyo impande zombi zihuriyeho, irimo guteza imbere ubukungu budaheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.

 

Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda
Tumaini Byinshi n’umugore we bifatanyije n’imiryango 20 ku isabukuru yabo
Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali
#Kwibuka30 :Apotré Paul Gitwaza yifatanyije n’abarokotse Jenoside abasaba gukomera
Apôtre Yongwe yasohotse muri Gereza
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Sin88 Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Free Usd 50 Pokies Australia

February 25, 2025

Best Online Casino Australia Reviews

February 25, 2025

Casino Grosvenor Casino

May 28, 2024

Mr Play Casino Review

May 28, 2024

Make Money From Pokies Deposit Casino

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?