SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yaburiye abanyamakuru bashobora kwisanga mu cyaha mu kibazo cya Bishop Gafaranga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > RIB yaburiye abanyamakuru bashobora kwisanga mu cyaha mu kibazo cya Bishop Gafaranga
Imyidagaduro

RIB yaburiye abanyamakuru bashobora kwisanga mu cyaha mu kibazo cya Bishop Gafaranga

Ahupa Radio
Last updated: 2025/05/22 at 12:45 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye  bamwe mu banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo gutangaza amakuru yerekeye urubanza rwa Bishop Gafaranga, ko bashobora kwisanga mu byaha byo guhohotera uwavuze ko yakorewe ihohoterwa, cyane cyane mu manza zishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yageneye abafatanyabikorwa ba RIB aribo tangazamakuru yavuze ko hari abantu batangiye kuvuga kuri iyi dosiye berekana amarangamutima yabo ku buryo bukabije, abandi bagatangira kwinjira mu buzima bwite bw’impande zombi, harimo n’ababyeyi n’imiryango. Yavuze ko ibi bishobora kuvamo ibyaha nko gutesha agaciro abandi no kongera kubabaza uwatanze ikirego.

Yagize ati: “Iyi ‘case’ ya Gafaranga, bamwe nibatitonda barisanga bakoze icyaha cyo guhohotera Victim [uwakorewe icyaha]. Nakomeje gukurikirana ibivugwa, ibiganiro biri gukorwa, none ndagira abantu inama ko bareka kugaragaza amarangamutima bahengekera inkuru ku ruhande uru cyangwa ruriya, binjira mu buzima bwite bw’abantu (ababyeyi n’umuryango ku mpande zombi)”.

“Hari abo nagiriye inama umwe kuri umwe, barazumva, baranashima, ariko bibaye ngombwa mbivuga muri rusange, kuko ndabona hari abari gukoresha amagambo akakaye, bashobora kwisanga barenze umurongo bakagwa mu byaha.”

Dr. Murangira yakomeje yibutsa ko hari abantu bagiye bakurikiranwa n’inkiko kubera kwibasira cyangwa gusebya abatanze ubuhamya mu manza nk’izi. Yavuze ko abantu bakwiye kubyigiraho. Yagize ati: “Izi manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ukuzitondera kuko inkuru ishobora gusesengurwa nabi ugasanga irasesereza cyangwa irasagarira uwakorewe icyaha.”

Ibi byatangajwe mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherutse gufata icyemezo cyo kuburanisha urubanza rwa Bishop Gafaranga mu ibanga, hagamijwe kurinda umutekano w’ababuranyi no gukumira ko amakuru yerekeye urubanza akomeza gusakazwa mu buryo bushobora kubangamira impande bireba, by’umwihariko uwavuze ko yakorewe ihohoterwa.

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yavuze ko hari uburyo bamwe mu bantu bari gutangaza amakuru kuri uru rubanza bushobora guteza umuvuduko ku ihohoterwa aho kuburwanya.

Yagize ati: “uburyo bamwe bazivuga uzanga bari guteza umurindi iri hohoterwa- aho kuryamagana, bityo ugasanga hari abaterwa imfunwe cyangwa bakagira ubwoba bwo kurega kubera gutinya za camera n’ibitekerezo by’abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Yasoje yihanangiriza abashobora kwirengagiza izi nama. Ati: “Ndabasabye ko nta muntu uzasanga akurikiranywe n’amategeko kubera kutubahiriza izi nama mwagiriwe.”

RIB yasabye abanyamakuru n’abandi bose batanga amakuru, kwirinda imvugo zishobora gukomeretsa uwatanze ikirego cyangwa kubangamira imigendekere y’urubanza.

Yanibukije ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa aho kurivuga nabi cyangwa kwibasira abaryivugaho.

 

You Might Also Like

The Ben Agiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abarimo Diamond Platnumz,Bebe Cool na Eddy Kenzo muri Uganda

Urubanza rwa Bishop gafaranga rwaburanishirijwe mu muhezo

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Ahupa Radio May 22, 2025 May 22, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

August 23, 2023
Andi makuru

Kicukiro : Umwana yatwikiye mu nzu murumuna we yitaba Imana

April 29, 2025
Andi makuru

Amerika: Perezida Biden yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800

January 13, 2025
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF

February 20, 2024
Imyidagaduro

Urutonde rw’ibyamamare byitabye Imana muri uyu mwaka wa 2025

February 7, 2025
Andi makuru

Tafari Campbell wari umutetsi wihariye w’umuryango wa Barack Obama yitabye Imana arohamye

July 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?