Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album nshya y’umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira ku isoko yise ’25 Shades,’ ahishura n’indirimbo zamunyuze by’umwihariko.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’uko Bwiza yari amaze kwifashisha urubuga rwa X abaza abakunzi be uko bakiriye Album nshya, ndetse n’indirimbo ziyikubiyeho zikomeje kubanezeza, nubwo zose ahamya ko yazikoranye umutima we wose.
Agaragaza ko yishimiye iyi Album, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko indirimbo ‘Isi na Ndabaga zije ziyongera ku zindi zakunzwe cyane ari zo; Ogera na To You.’
Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yashyize ku isoko Album ye ya Kabiri yise “25 Shades ” iriho indirimbo 12 zitsa cyane ku ngingo zinyuranye z’ubuzima, zirangajwe imbere n’urukundo.
Ni Album Bwiza uri kuzamuka neza mu ruhando rw’abahanzi, yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, aca agahigo ko guhuriza The Ben na Bruce Melodie kuri Album ye, ibintu benshi bafata nk’igikorwa gikomeye kandi kidasanzwe.
Bwiza na Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’ yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame, ni mu gihe The Ben bakoranye indirimbo ‘Bestfriend’.
Kuri Album ye harimo indirimbo 12 harimo: Ahazaza, To You, Maritha, Isi, Hello, Symbol, Ndabaga, Nasara yakoranye na Loader, Ginger ndetse na ‘Best Friend’ iri mu njyana ya Amapiano.
Ni Album yakozweho n’aba Producer barimo Loader, Prince Kiiiz, Davy Denko, Phantom, Santana Sauce, inononsorwa na Bob Pro.
Yayishyize ku isoko nyuma ya ‘My Dreams’ yamurikiye Abakunzi be muri Nyakanga 2023. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu muhanzi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Mu rwego rwo kuyishyira ku isoko mu buryo bwiza yahisemo kumurikira iyi Album mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ku wa 8 Werurwe 2025.
Ni mu gitaramo cya mbere yahakoreye, aho yataramanye n’abahanzi barimo The Ben. Ni igitaramo yateguye abifashijwemo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Team Production ihagarariwe n’abarimo Justin.
Bwiza yavuze ko yahisemo kwita iyi Album ’25 Shades’ “Kubera ko ngejeje imyaka 25 y’amavuko “. Ati “Ni impamvu nyinshi zatumye nita Album yanjye ’25 Shades’ kubera ko kuva nkiri muto, ndi umwana wakuranye inzozi nyinshi cyane numvaga nzageraho kandi nkagera ku ntsinzi mbifashijwemo nanjye ubwanjye, umuryango wanjye, Imana, ndetse n’igihugu cyanjye.”
Umujyanama wa Bwiza, Uhujimfura Jean Claude aheutse gutangariza umunyamakuru wa AHUPA Radio ko bajya guhitamo ririya zina ahanini batekereje ku buzima bw’imyaka isatira itatu ishize uyu mukobwa ari mu muziki babihuza kandi n’imyaka 25 ishize abonye izuba.
Ati “25 Shades twayikoze dushaka kwerekana Bwiza w’imyaka 25 mu mpande z’ubuzima bwose. Bwiza w’umuhanzikazi uyu munsi, Bwiza uba mu buzima bw’abaturage utera ibiti, Bwiza ukoze ubukangurambaga, Bwiza wakinnye mu ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abato uyu munsi hakaba hari abandi bamufatiraho urugero. Rero, ni Bwiza w’imyaka 25 mu mpande zose z’ubuzima bwe.”
Uhujimfura yavuze ko mu myaka 25 ishize Bwiza abonye izuba, harimo urugendo rw’umuziki n’ubuzima busanzwe ‘ari nabyo bizumvikana mu ndirimbo 12 zigize Album ye’.
Bwiza ari mu muziki kuva ku wa 29 Mutarama 2019, ndetse ibihangano bye birenga 60 amaze gushyira ku muyoboro we wa Youtube byarebwe n’abantu barenga Miliyoni 28. Ni mu gihe afite aba-Subscribers barenga ibihumbi 366.
Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe yerekanye ko ari mu bashimishwa n’ibihahano by’abahanzi nyarwanda nyuma yahoo yabigaragarije kuri Alubumu ya Bruce Melodie .