Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aherekejwe na Kevin vageze mu gihugu cya Uganda aho bakiranywe urugwiro n’abakunzi babo ku kibuga cyÍndege cya Entebbe aho bagiye gutaramira mu gitaramo cya “The Plenty Love “ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel
The Ben akigera I kampala yakiriwe n’abarimo umunyarwenya Alex Muhangi uri mubari gutegura iki gitaramo cya The Ben ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru benshi harimo abo muri Uganda ndetse n’abaturutse I Kigali.
Mu bandi bazwi mu ruganda rw’umuziki wo mu Rwanda bazaba bari mu gitaramo cya The Ben harimi Element Eléeeh , Symphony Band nabo bagomba kuhagera uyu munsi ku wa gatanu .
The Ben wagombaga kuba yari yagiye mu gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi 2025, yaje kugira ibibazo by’itike y’indege bituma urugendo rwe rusubikwa aza kugenda mu ijoro, bituma ikiganiro cye n’abanyamakuru gisubikwa kikimurirwa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025.
Uretse aba bahanzi bazaba baturutse mu Rwanda, iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi barimo Irene Ntale, Ray G, DJ Spinny na Omarioo uzaba aturutse muri Tanzania.
Kizayoborwa na MC Mariachi mu gihe hazaba hari n’abanyarwenya barimo Maulana na Reign na Dr Hilary Okello.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, ni ibihumbi 150 UGX (agera ku bihumbi 60 Frw) , ameza azaba ateye muri VIP azaba agura ibihumbi 400 UGX ( agera ku bihumbi 160 Frw) na ho ameza yicaraho abantu umunani azaba agura miliyoni 3 UGX ( agera kuri miliyoni 1,2 Frw)