Niyonizera Judith wamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’uwahoze ari umugabo Niyibikora Safi mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2021 ubwo aba bombi batangazaga ko batakibana kuri ubu ari mu byishimo byinshi nyuma yo gushyingirana n’mugabo we King Dust bamaze igihe mu rukundo rwagarariraga buri wese .
Uyu mugore wibarutse imfura ya King Dust mu mwaka wa 2023 abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo byinshi cyane nyuma yo gusezerana n’umugabo we bamaze igihe mu rukundo rw’akadasohoka agaragaza ko Imana ishobora byose kandi igihe cyose iba ihishiye umwana w’umuntu ibyiza.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga yanditse ati “Iyo igutindije iragutegera benshi mu banyanrwanda bazi igisobanuro cy’uwo mugani icyo gishatse kuvuga kuri we rero yashatse kwerekana ko nyuma yígihe kirere icyo yari atgereje cyagezweho ubu aka ari umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.
Judith Niyonizera yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yari mu munyenga w’urukundo na Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys nyuma bakora ubukwe mu 2017.
Umubano wabo wajemo agatotsi iby’urukundo rwabo birayoyoka, buri wese afata inzira ye gusa amategeko ashyiraho akadomo mu 2023, ubwo bahabwaga gatanya.