Ibiro bya perezida w’Amerika biri mu biganiro n’umuryango w’ubwami bwa Qatar kugira ngo bibe byakwakira indege nini y’agatangaza, iteganyijwe gukoreshwa nk’indege ya perezida w’Amerika izwi ku izina rya ‘Air Force One’.
Mu itangazo yasohoye, Qatar yahakanye ko iyo ndege izaba ari impano ariko yavuze ko iyoherezwa ry’indege yo “gukoresha by’agateganyo” ririmo kuganirwaho n’ibihugu byombi.
CBS News, igitangazamakuru gikorana na BBC muri Amerika, yatangaje ko iyo ndege izatangwa nk’impano ku bubiko bwa Perezida Trump ku musozo wa manda ye.
Aya makuru atangajwe mu gihe Trump yitezwe gusura Qatar muri iki cyumweru, nka kimwe mu bigize urugendo rwa mbere runini agiriye mu mahanga kuri iyi manda ye ya kabiri.
Ali Al-Ansari, umujyanama wa leta ya Qatar ushinzwe gutangaza amakuru muri Amerika, yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati ya minisiteri y’ingabo ya Qatar na minisiteri y’ingabo y’Amerika.
Yagize ati: “Iki kibazo kiracyasuzumwa n’inzego z’amategeko z’ibihugu byombi, kandi nta cyemezo cyari cyafatwa.”
Abahaye amakuru CBS News bavuze ko iyo ndege itazahita ikoreshwa kuko hari ibizabanza kongerwamo ndetse no guhabwa uruhushya n’abategetsi b’inzego zishinzwe umutekano.
Agaciro iyi ndege ishobora kuzaba ifite hamwe n’imikoreshereze yayo, nta kabuza bizateza ibibazo byo mu rwego rw’amategeko n’imigirire iboneye bivuye mu banenga Trump.
Ku cyumweru, Karoline Leavitt ushinzwe gutangaza amakuru yo muri White House yavuze ko “impano iyo ari yo yose itanzwe na leta yo mu mahanga buri gihe yemerwa hubahirizwa byuzuye amategeko yose akurikizwa .
Ubutegetsi bwa Perezida Trump bwiyemeje gukorera mu mucyo mu buryo bwuzuye”.
Mu gushyigikira ibiganiro na Qatar, Trump yakomoje kuri iyo ndege nk’impano ndetse avuga ko yifujwe gutangwa ngo ayikoreshe nta kiguzi, nkuko yabivuze mu butumwa yatangaje ku cyumweru ku rubuga rwe rwitwa ‘Truth Social’.
Yanditse ati: “Rero kuba minisiteri y’ingabo irimo kubona impano ku buntu y’indege [ya Boeing] 747 yo gusimbura, by’agateganyo, Air Force One imaze imyaka 40, mu gikorwa cyo mu ruhame cyane kandi kinyuze mu mucyo cyane, bibujije amahwemo cyane Indyarya z’Abademokarate kuburyo zishimangira ko twishyura, amadorali menshi kuri iyo ndege.”
Mu ndege zitandukanye White House ifite ubu, harimo indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 747-200B zahinduwe kugira ngo zijyane n’imirimo ya perezida, nk’ibikoresho byihariye by’itumanaho, ibyumba byagenewe perezida, ibiro n’icyumba cy’inama, nkuko bitangazwa n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere.
Izo ndege zikoreshwa guhera mu mwaka wa 1990 na 1991.
Indege za Air Force One ubusanzwe zikomezanya n’ubundi butegetsi bugiyeho.
Ububiko bw’Amerika bukubiyemo ko ububiko bwa Perezida Ronald Reagan ari bwo bwonyine bufite indege ya Air Force One, ndetse yakoreshejwe n’abaperezida barindwi batandukanye mbere yuko itangwaho impano.
Bivugwa ko Qatar irimo gutanga ubwoko bw’indege ya Boeing 747-8, ubwoko bushya cyane igitangazamakuru ABC News cyo muri Amerika kivuga ko yavuguruwe cyane igahinduka “ingoro iguruka”.
Boeing yari yarahawe kontaro yo guha White House indege nshya cyane, ariko muri uyu mwaka Trump yinubiye ko iyo kompanyi yacyererewe mu kuzitanga. Mbere, ubutegetsi bwa Trump bwari bwagiranye ibiganiro na Boeing ngo ibukorere indege ebyiri zihariye za Boeing 747-8 kuri manda ye ya mbere.
Iyo kompanyi ikora indege yavuze ko izo ndege zizaboneka mu mwaka wa 2027 cyangwa mu 2028.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Trump yagize ati: “Oya, sinishimiye Boeing. Byabafashe igihe kirekire gukora, murabizi, Air Force One, twatanze iyo kontaro ubu hashize igihe kirekire.”
“Dushobora kugura indege cyangwa kubona indege, cyangwa ikintu runaka”
Kuri manda ye ya mbere, Trump yari afitanye umubano mwiza wa dipolomasi na Qatar, wari urimo nko gutangaza mu mwaka wa 2019 ko iki gihugu kizagura indege nyinshi cyane zikorwa n’Amerika.
Mbere, Qatar yatanze indege zihariye nk’impano ku bindi bihugu, nk’indege y’agatangaza yahaye Turukiya mu mwaka wa 2018.