SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda
Imikino

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: May 5, 2025
Share
SHARE

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino ya Taekwondo ku Isi, Dr. Chungwon Choue, ari mu Rwanda aho yageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Dr. Chungwon Choue yakiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo, barangajwe imbere na Perezida waryo, Dr. Hakizimana David.

Yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, kugeza ku wa 8 Gicurasi, rugamije ahanini kumenya u Rwanda no gusura umushinga ugamije imibereho myiza y’impunzi binyuze mu gukina Taekwondo, ukaba ari uwa Taekwondo Humanitarian Foundation (THF), Umuryango wegamiye kuri World Taekwondo.

Uyu mushinga ukorerwa mu nkambi ebyiri mu Rwanda, ugizwe na Mahama Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ndetse na Kiziba Taekwondo Academy mu Nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.

Ni umushinga watangiye mu 2016 ariko utangizwa ku mugaragaro ku wa 30 Werurwe 2017. Ubu mu nkambi zombi ubarirwamo abakinnyi ba Taekwondo 235 b’abahungu n’abakobwa mu byiciro by’imyaka ndetse n’imikandara bitandukanye.

Kuva uyu mushinga utangiye mu Rwanda, umukinnyi wa Mahama Taekwondo Academy, Hakizimana Parfait, yashoboye kuba umwe mu bagize ikipe y’Isi y’impunzi yitabiriye Imikino Olempike y’Abafite ubumuga yabereye i Tokyo mu 2021.

Uruzinduko rwa Dr. Choue kandi rushobora gutuma mu Rwanda hashyirwa ikigo Nyafurika cy’imyitozo ya Taekwondo, kizanategurirwamo Ikipe y’isi y’impunzi (World Refugee Team) izakina Imikino Olempike n’iya Paralempike izabera i Los Angeles mu 2028.

Dr. Chungwon Choue washinze Umuryango Taekwondo Humanitarian Foundation (THF) anabereye Umuyobozi Mukuru, afite imyaka 78 mu gihe amaze imyaka 22 ari Perezida wa World Taekwondo. Manda iheruka yayitorewe mu 2021 ku majwi 129 kuri 131.

 

Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 86-78 
Nyuma yo kunyagirwa 5-1 na Young Africans Robertinho yatandukanye na Simba SC
Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie
CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½
Peace Cup 2023/2024 : Ihurizo muri FERWAFA
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Pronto Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

King Johnnie Casino Sign Up

February 25, 2025

The Crown Online Casino

February 25, 2025

What Online Casinos Offer Free Spins No Deposit With Fast Payouts In Ireland

May 28, 2024

Rotmg Gambling Website

May 28, 2024
Imyidagaduro

Kendo yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo indirimbo Tabasamu Ijye hanze (Video)

February 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?