SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gabiro Guitar mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda Evolve Music mu rubanza baburanaga
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Gabiro Guitar mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda Evolve Music mu rubanza baburanaga
Imyidagaduro

Gabiro Guitar mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda Evolve Music mu rubanza baburanaga

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: May 1, 2025
Share
SHARE

 Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwategetse ko kompanyi Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Gilbert, wamamaye mu muziki nka Gabiro Guitar, amafaranga angana na 900,000 Frw nyuma yo gutsindwa urubanza yari yaramujuririye.

Kopi y’icyemezo cy’uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025 ifitwe na InyaRwanda, igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe kuri uru rubanza hashingiwe ku birego bitatu byatanzwe na Evolve Music Group Ltd, yasabaga Gabiro kwishyura amafaranga y’imari shingiro ya miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), serivisi ivuga ko yamuhaye ifite agaciro ka 5,850,000 Frw ndetse n’inyungu ku gihe amafaranga yaba atanzwe atinze. Gusa urukiko rwasanze ibyo birego byose nta shingiro bifite.

Urukiko rwasobanuye ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko Gabiro Guitar atatanze imari shingiro yemerewe mu ishyirwaho ry’iyi kompanyi.

Byongeye, serivisi zivugwa na Evolve Music Group ko zakorewe Gabiro, urukiko rwemeje ko zakorewe mu gihe Gabiro yari akiri mu bayobozi n’abanyamigabane b’iyo sosiyete, bityo bidashobora kumwitirirwa ku giti cye.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwategetse ko Evolve Music Group Ltd yishyura Gabiro Guitar amafaranga 300.000 Frw y’igihembo cya avoka mu bujurire; yiyongera kuri 100.000frw y’ikurikiranarubanza na 500.000frw y’igihembo cya avoka, nk’uko yemejwe mu rwego rwa mbere.

Aya mafaranga agomba kwishyurwa na Evolve Music Group Ltd, kuko yatsinzwe mu bujurire yashyikirije Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, urwo rukaba rwaremeje icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwari rwabanje kwemeza ko Gabiro nta kirego yaryozwa.

Iki cyemezo kirangiza burundu uru rubanza, keretse niba Evolve Music Group yahitamo kujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.

Gabiro Guitar yari amaze igihe gito atandukanye n’iyi kompanyi, ari nayo yamutunganyirizaga ibikorwa by’umuziki birimo indirimbo n’ibitaramo.

Gusa, mu gihe gishize, impande zombi zatandukanye mu buryo butavuze rumwe, ari nabyo byavuyemo uru rubanza. Gabiro Guitar amaze gutangariza umunyamakuru wa AHUPA RADIO  ko yishimiye icyemezo cy’urukiko ‘nshingiye ku bimenyetso nagaragaje mu miburanire’.

Avuga ati “Ndumva nduhutse kuko ni ubwa mbere umuntu yakwifuza kumpuguza. Ndabivuga kuko Rukundo Papi Sean twarakoranye nk’umufatanyabikorwa, ariko ibyo yanyifuzagaho abantu batuzi ntawabimukekeraga. Ariko ndabyumva ubuzima burahinduka rimwe na rimwe umuntu akaba yanahemuka gusa nta mutima mubi ubuzima burakomeza ntaribi. Nta kintu wasobanurira inkiko inshuro ebyiri gifite ishingiro ngo kirengagizwe. Imanza z’amahugu twese turazizi zibaho.”

 

Miss Uwase Raissa Vanessa yahishuye ko nta mugabo n’inzoga akifuza mu buzima bwe
Meddy n’Umugore we Mimi bibarutse umwana wa kabiri
Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe na Harmonize
Ibitaramo bya Gen Z comedy bikomeje kwigarurira imitima ya Benshi
Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kahuna Pokies Review

May 28, 2024

30 Free Spins No Deposit Required Tv Advert

February 25, 2025

Mighty Fu Casino Slots Game Download

May 28, 2024

Bitcoin Gambling Games

May 28, 2024

Xxxtreme Lightning Roulette

May 28, 2024

Pokies Lions Slots

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?