Ba ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Misiri.
Ni urugendoshuri rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu 9 bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda, bakurikirana amasomo y’icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.
Rwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, imiyoborere n’ubutabera nk’inkingi z’amahoro n’umutekano’, rukaba rugamije kubafasha guhuza amasomo biga n’ibikorerwa mu kazi, aho basura hatandukanye.
Ku munsi wa mbere w’Urugendoshuri, basuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri, aho bakiriwe na Perezida w’iryo shuri, Maj. Gen Hany Abu-Elmakarem.
Umuhango wo kubakira wabereye muri iryo shuri, witabiriwe n’abandi bayobozi barimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri; CG Dan Munyuza.
Maj. Gen Elmakarem yabasobanuriye amateka y’ishuri kuva ryashingwa mu mwaka wa 1896, integanyanyigisho y’amahugurwa rigenderaho, yavuze ko itegurwa hagendewe ku bibazo by’umutekano biriho n’uburyo bwo guhangana nabyo.
Ambasaderi Munyuza yashimiye ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Misiri buha urubuga inzego zitandukanye kugira ngo zungurane ubunararibonye no gusangira ubumenyi.
Yashimye uruhare rukomeye rw’Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko, by’umwihariko muri Afurika, ashimangira ko bitanga umusaruro udashidikanywaho mu kubaka amahoro n’umutekano birambye ku mugabane.
Ambasaderi Munyuza yabagaragarije kandi ko iyo mikoranire ishimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo rusange by’umutekano.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji unabayoboye muri uru rugendoshuri, yashimiye ubuyobozi bw’Ishuri rya Polisi ya Misiri kuba bwabakiriye bukabaha urubuga kugira ngo babashe kungukira ubumenyi muri iri shuri.
Yaboneyeho kubasangiza intego z’amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, agaruka ku buryo azamura urwego rw’ubumenyi no gusobanukirwa iby’ibanze mu kubaka amahoro n’imiyoborere myiza.
Nyuma y’ikiganiro, abanyeshuri n’abarimu babaherekeje bazengurutse ikigo bibonera ibikorwaremezo n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu mahugurwa no mu kazi ka buri munsi gakorerwa muri iki kigo.
Beretswe kandi uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko izijyanye no kwita ku batishoboye, n’ingamba igihugu cyafashe zijyanye no kurwanya iterabwoba.
Muri uru ruzinduko rw’icyumweru, bazasura kandi ikigo mpuzamahanga gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo barebe ingamba igihugu cyafashe mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku mutekano w’igihugu ndetse n’akarere.
Amasomo y’umwaka umwe atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), Akubiye hamwe ibyiciro bitatu ari byo; icyiciro gitanga impamyabumenyi izwi nka Passed staff college (PSC), icyiciro cy’Impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.