SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kate Bashabe yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Kate Bashabe yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi
Imyidagaduro

Kate Bashabe yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 25, 2025
Share
SHARE

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo, Kate Bashabe, yakebuye urubyiruko rutukana ku babyeyi, avuga ko ibyo bikorwa bidakwiriye, ko by’umwihariko umubyeyi w’umugore atari uwo kwifashisha mu bitutsi.

Mu butumwa bw’amashusho uyu mukobwa yashyize hanze, yakebuye urubyiruko rwiharaje gutukana ku babyeyi.

Ati “Ni inde wababeshye ko iyo ututse umuntu kuri mama we aribwo ababara cyane? Reka tuvuge ko byahararutswe rwose mubyihorere.”

Kate Bashabe yasabye urubyiruko ko niba rugishaka gutukana rukwiye kwicara rugashaka ibindi bitutsi bitarimo ababyeyi.

Ati “Ntabwo bigisekeje rwose, ababyeyi bacu bakeneye icyubahiro kuko baca mu bintu byinshi kandi bikomeye […] Mbona urubyiruko rwagize umwuga ibyo gutukana barashiritse isoni ntacyo bibatwara, ariko ntabwo bikwiye, nimubihagarike rwose.”

Uyu mukobwa uri mu bafite abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ababyeyi bakeneye akaruhuko ku bitutsi by’urubyiruko.

Ati “Mubahe akaruhuko rwose, ababyeyi ntacyo babatwaye, niba abawe hari n’icyo bagutwaye gerageza kuko bimaze kurambirana binateye isoni ni uko abantu babibona bakicecekera.”

 

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Nsanzabera Jean Paul April 25, 2025 April 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Ben yashyize hanze indirimbo Plenty yari itegerejwe na benshi

September 27, 2024
Andi makuru

Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88

February 25, 2025
Andi makuru

Jay-Z agiye gushora imari mu mupira w’amaguru

September 17, 2024
Andi makuru

Umuhango wo Kwita Izina wasubitswe habura iminsi 10

October 8, 2024
Imyidagaduro

Tyga na Avril Lavigne batandukanye nyuma y’amezi ane mu munyenga w’urukundo

June 21, 2023
Andi makuru

Perezida Pierre Buyoya yashyinguwe mu gihugu cye nkuko yari yarabyifuje

July 18, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?