SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tanasha Donna aravugwa mu rukundo nundi musore
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tanasha Donna aravugwa mu rukundo nundi musore
Imyidagaduro

Tanasha Donna aravugwa mu rukundo nundi musore

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published April 25, 2025
Share
SHARE

Tanasha Donna wamenyekanye ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga z’iwabo muri Kenya.

Tanasha Donna akomeje kugarukwaho cyane nyuma y’uko ashyize kuri Instagram umusore bari kumwe mu gitanda bigakekwa ko yaba ari uwo bari mu rukundo.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2025 ni bwo uyu mukobwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto, ari kumwe n’umusore utaramenyekana amazina ye, bari kumwe mu gitanda. Ni amafoto yaherekesheje ikimenyetso cy’umutima.

Ayo mafoto yasamiwe hejuru n’abakunzi b’uyu mukobwa bamwe bakeka ko yaba ari umusore azifashisha mu ndirimbo ashobora kuba azashyira hanze vuba, abandi bavuga ko yaba ari umukunzi we mushya nubwo we nta kintu yigeze avuga.

Tanasha yavuzwe mu nkuru z’urukundo ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz mu 2018.

Bigitangira bamwe bagize ngo ni urwenya ariko bitangira gukomera ubwo aba bombi batangazaga ko bafite ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019.

Icyo gihe banashimangiye ko ubukwe bwabo buzaba mu minsi ine yikurikiranya aho buzarangira bagahita berekeza i Dubai mu kiruhuko cy’ukwezi kwa buki.

Icyakora muri Mutarama 2019, iby’urukundo rw’aba bombi byatangiye gukemangwa nyuma y’aho Diamond atangaje ko yabaye asubitse ubukwe bwabo.

Muri Werurwe 2020 zabyaye amahari mu rukundo rwa Tanasha Donna na Diamond Platnumz ndetse uyu mukobwa yagize uburakari, ahita asiba amafoto yose yagaragaza iby’urukundo rwabo yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Icyo gihe amagambo ahehereye y’urukundo n’andi agaragaza ko yari aryohewe yayasimbuje andi yandikaga ubutitsa agaragaza ko, ashaririwe ndetse we n’umwana w’umuhungu yari amaze iminsi abyaranye na Diamond, bamaze kuva muri Tanzania aho yabanaga n’uyu muhanzi agasubira iwabo muri Kenya.

You Might Also Like

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Producer Niz Beat yashimye uruhare Mico The Best yagize mu ikorwa ry’indirimbo Sana ya Afrique

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Nsanzabera Jean Paul April 25, 2025 April 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)

October 16, 2023
Andi makuru

Tchad :Ibiro bya Perezida Mahamat Idriss Déby Itno byatewe n’ibyihebe

January 9, 2025
Imyidagaduro

Nzovu na Yaka bongeye gutumirwa muri gitaramo cya Gen-Z Comedy

April 30, 2025
Imyidagaduro

Aline Gahongayire yashyize hanze amashuhso y’Indirimbo Ndashima yakoreye I Dubai

January 5, 2023
Andi makuru

Jean-Marie Le Pen wamenyekanye kubera ubuhezanguni n’irondaruhu mu bufaransa yitabye Imana

January 8, 2025
Imyidagaduro

Itsinda rya Ghetto Kids ryongeye gukora amateka muri Britain’s Got Talent,

June 1, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?