Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025 nyuma yo kumurika iphone 16.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bucuruzi n’ikoranabuhanga, Counterpoint Research, ku wa 14 Mata 2025 cyagaragaje ko Apple yihariye isoko rya telefone ku rugero rwa 19%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Samsung y’Abanya-Koreya y’Epfo yo yihariye isoko rya telefone kuri 18%, Xiaomi yo mu Bushinwa iryiharira kuri 14%, Vivo na Oppo zinganya 8%, izindi zisigaye zigabana 33%.
Isoko rya telefone zigezweho ku Isi ryiyongereyeho 3% mu gihembwe cya mbere cya 2025, ariko iki kigo kigaragaza ko umubare w’izizagurishwa mu mwaka wose ushobora kugabanyuka.
Impamvu zishobora gutuma telefone zizagurishwa muri uyu mwaka zigabanyuka ni ubukungu mpuzamahanga butameze neza ndetse n’icyemezo Perezida Donald Trump wa Amerika yafashe cyo kuzamurira imisoro ibihugu bitandukanye.