Ingabire Sandrine wamenyekanye nka Miss Confidence mu muziki wo mu Rwanda mu myaka yashize ariko kuri ubu usigaye wikorera ubushabitsi butandukanye muri Iyi minsi , Muri iki gihe abanyarwanda ndetse n’isi yose bibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 yasabye abanyarwanda guharanira gushyira hamwe no Kubungabunga ibyo bagezeho muri iyo myaka ishize .
Mu kigani n’Umunyamakuru wa AHUPA RADIO Miss Confidence yamutangarije ko muri iki gihe abanyarwanda bari mu bihe bitoroshye nawe yagira ubutumwa bwihumure agenera abanyarwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Yagize ati “ Ndasaba abanyarwanda bose gukomeza kwihangana muri ibi bihe bikomeye ko nubwo Imitima ya benshi itonekera muri ibi bihe bigoranye twibuka abacu bakomera kandi bagashyira hamwe mu rukundo kandi barahanira kubungabunga neza ibyo bamaze kugeraho muri iyi myaka 31 ishize birinda buri muntu wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside nigisa nayo .
Miss Confidence yasabye urubyiruko ko rutagomba kureberera abantu muri iyi minsi bajya ku mbuga nkoranyambaga bagasakaza Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi nabo babima umwanya wo kugira ngo badakomeza kupfobya kandi igihe tugezemo aricyo gukomeza kwiyubaka .
Yasoje asaba abanyarwanda bose Gukomeza kwibuka Biyubaka kuko ibyiza twagezeho ntawuzabisenya .