Mu gihe mu Rwanda n’Isi yose hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,itsinda rimaze kumenyerwa mu gitegura ibitaramo hano mu Rwanda rya Traffic Jam rigizwe n’abasore batatu Semuhungu Eric,umunyamakuru, akaba n’umushyusharugamba (MC), Nario na Dj Caspi bihanganishije abarokotse, banahamagarira Abanyarwanda bose kurwanya amacakubiri n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu butumwa banyujije ku mbuga zabo nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Mata 2025, bagize bati: “Muri ibi bihe turimo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rubyiruko mureke dukoreshe Imbuga nkoranyambaga duhugurana kandi twamagana Abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 basaba abanyarwanda gukomeza Kwibuka biyubaka .
Nyuma yo guhumuriza no gusaba abanyarwanda gukomeza gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 buri umwe muri Aba basore yakomeje agenera ubutumwa abanyarwanda bari mu bihe bitoroheye benshi mu bacitse kw’Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bamwe basigaye ari Imfumbyi abandi ari incike zitagira imiryango ariko bakomeje kwiyubaka muri iyi myaka 31 ishize .
Mu butumwa bwe bw’Ihumure MC Nario yagize ati “Ninjye ,Ni wowe ,Ni Twese Dufite mu nshingano zacu kurwanya no gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Igisa nacyo cyose .
Yakomeje agira ati “ Rubyiruko ,Dukomere ku murage w’Ubumwe n’Ubudahemuka ndi Umunyarwanda Itubere Itara riganisha ejo Hazaza Heza .
Semuhungu Eric ari nawe washinze iryo Tsinda mu butumwa bwe yagize ati “Kwibuka ni umwanya mwiza wo kuzirikana aho Twavuye ndetse no gutekereza Icyautuma turushaho gukomeza mu nzira y’ubumwe n’iterambere .
Yasabye abari mu ruhando rw’Imyidagaduro gukorersha ijwi ryabo mu gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda bahangana na buri wese ufite ingengabitekerezo kandi wifuza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Dj Caspi umwe mubakunzwe n’Urubyiruko muri iyi minsi nawe yunze murya bagenzi be asaba urubyiruko aho ruva rukagera guharanira kurwanya Ingangabitekerezo ya Jenoside n’Igiza nayo cyose bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhugurana kandi bamaganira kure abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.