SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31: Rubyiruko Mumenye ko ari mwe mbaraga u Rwanda Rwegamiyeho: Butera Knowless
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > #Kwibuka31: Rubyiruko Mumenye ko ari mwe mbaraga u Rwanda Rwegamiyeho: Butera Knowless
Imyidagaduro

#Kwibuka31: Rubyiruko Mumenye ko ari mwe mbaraga u Rwanda Rwegamiyeho: Butera Knowless

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: April 10, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi Butera Knowless yihanganishije Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse, muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa urubyiruko ko ari bo mbaraga igihugu cyegamiyeho.

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, Butera Knowless yihanganishije Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse.

Yagize ati: “Ubutumwa nifuza gutanga ku Banyarwanda bose, ni uguharanira ndetse tugasigasira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda.”

Yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu, kandi ko ari bo u Rwanda rwegamiyeho.Ati:“Dushyire hamwe, duharanire kurwanya abahakana, abapfobya ndetse n’abagoreka amateka y’igihugu cyacu. Twibuke twiyubaka.”

Butera Knowless yagize ati: “Nk’uko Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu yabivuze, Jenoside ntizongera kubaho ukundi. Atari uko abagize uruhare muri ayo mateka mabi batazongera kubigerageza, ndetse n’ubu batari kubigerageza, ahubwo ni uko hari abantu biteguye guhaguruka, bakarwana.”

Yakomeje abwira urubyiruko ko abo bantu Perezida Paul Kagame yavugaga ari bo. Ati: “Duhaguruke, turwane, twihugure tumenye amateka y’iguhugu cyacu, duhashye umwanzi, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Mu 2023, ni bwo Butera Knowless wari uherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse na Nyinawabo ari nawe rukumbi uvukana na nyina warokotse, yashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro.

Uyu muhanzikazi yavuze ko abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi, gusa agahamya ko hari abo bataramenya aho baguye ngo babashyingure mu cyubahiro.

 

Miss Jolly ku bufatanye Gasore Foundation bashyikirije inkunga abakobwa batewe inda zitateguwe y’imashini zo kudoda
Umuhanzi Demarco wari utegerejwe i Kigali yahageze
Phil Peter agiye gutaramira ku mugabane w’Uburayi
Oldies Music Festival’ yaranzwe n’udushya Fuadi ahemberwa kwambara neza (Amafoto)
Bwiza yashyize hanze indirimbo ye yise Do Me asezeranya abakunzi be alubumu ya mbere
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Legal Online Gambling Ring Ireland

July 21, 2020

Need For Spin Review

February 25, 2025

Royal Online Casino

February 25, 2025

Red Dog Casino Game

February 25, 2025

Slot Machine Payout

May 28, 2024

Play Bingo For Real Money Australia

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?