Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko hakiri abantu bafite umutima unangiye wamunzwe n’ingengabitekerezo y’urwango hakaba n’amahanga yanze gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo agakurikira inyungu aho kumva ukuri.
Hashize imyaka myinshi imiryango mpuzamahanga igaragaza ko mu Karere k’Ibiyaga bigari na Afurika y’Iburasirazuba hakwirakwiza imvugo z’urwango n’ibindi bimenyetso mpuruza bisa n’ibyagaragaye hategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari benshi banze kubyumva bakomeza kubipfukiranira mu bibazo bya politike.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambaba yavuze ko nta muntu uhitamo umuryango avukiramo ahubwo ari Imana iwumugenera.
Ati “Ni umugambi w’Imana ku buryo ari yo mpamvu usanga ari ikibazo gikomeye, ari ibintu bibabaje cyane kugira ngo umuntu azire uko yavutse atahisemo, biba ari no guhinyuza Imana kuko ari yo igenera umuntu umuryango avukamo.”
Yavuze ko Abatutsi barenga miliyoni bishwe babaye ibitambo by’inabi, urwango n’amacakubiri yabibwe n’abakoloni bigasenya ubumwe n’ubuvandimwe by’Abanyarwanda, ndetse abasigaye ntibagira amahirwe yo kubaherekeza ari na yo mpamvu yo gufata igihe cyo kubibuka kuva ku wa 7 Mata kugeza iminsi 100 irangiye.
Cardinal Kambanda yanenze amahanga yahumwe amaso n’inyungu z’ibintu ntakure isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo n’ubu hari ahantu hagaragara imvugo zibiba urwango.
Ati “Haracyari abafite umutima unangiye n’amahanga yakagombye kuba yigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi areba inyungu zayo bigatuma yirengagiza ukuri. Dukomeze rero cyane cyane gutegura abato no kurera Abanyarwanda b’ejo ngo umurage w’ubumwe n’ubuvandimwe abe ari wo bazakuriramo ibyabaye bitazongera.”
Yashimangiye ko ibihe byo kwibuka buri mwaka bihurirana n’igihe cya Pasika bikongera kwibutsa Abakisitu ko inabi itaganza ineza, umwijima utatsinda urumuri.
Ati “Buri mwaka iki gihe cyo kwibuka gihura n’ibihe bya Pasika, nk’Abakirisitu dufite ukwizera ko nubwo icyaha n’urupfu byagaragaje ubukana bukomeye no muri Jenoside by’umwihariko twarabibonye ariko Kirisitu yarabidutsindiye, yemera kudupfira ku musaraba. Ibi rero biduha ukwizera ko ikibi kitarusha icyiza imbaraga, urwango rutarusha urukundo imbaraga, urupfu rutarusha ubuzima imbaraga, urumuri rurusha imbaraga umwijima.”
Yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranzwe n’umwijima w’icuraburindi ariko mu gihe cyo kwibuka abarenga miliyoni yahitanye hakoreshwa urumuri rutazima.
Cardinal Kambanda yashimye ubuyobozi bwiza buyoboye igihugu, abitangiye guhagarika Jenoside, abahishe abahigwaga, ababavuganiye n’abemeye gupfa aho gutererana abahigwa.