Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 3 Mata 2025, muri Kigali Convention Center, yifatanyije na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, na H.E Mahmoud Ali Youssouf, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bitabiriye Inama baturutse hirya no hino ku mugabane mu gutangiza Inama ya Global AI Summit on Africa.
Afungura iyi nama Perezida Kagame, yavuze ko amahirwe n’uburyo bwo guhanga udushya umugabane wa Afurika ufite bigize inyungu yihariye yo gukoresha neza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) kandi ibyiza iri koranabuhanga rizanira umugabane bikagera no kubawutuye.
Yagize ati “ Amahirwe n’uburyo bwo guhanga udushya ku mugabane wa Afurika birahambaye. Izi ni inyungu zihariye iri ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora kurushaho. Aka kanya rero, ingamba zacu, uburyo bwacu bikwiye kuba gusubira inyuma tugatangira tukubaka umusingi ukomeye w’itumanaho”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwiye kubaho kubaka ibikorwa remezo, gushyiraho za politike zihamye, ikoranabuhanga n’ibindi byafasha kugira ngo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ribashe gufasha umugabane wa Afurika guhangana n’ubusumbane uhura nabwo kuburyo abaturage b’umugabane w’Afurika barushaho kubona serivisis z’ibanze kandi iri koranabuhanga ribigizemo uruhare.
Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze gukorera hamwe, dukoreshe ikoranabuhanga rya AI mu kugabanya ubusumbane, no gutuma abaturage bacu benshi bashobora kungukira mu byiza AI ishobora kuduha twese”.
Mu Ijambo rye, Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé yavuze ko Afurika igakeneye kugerageza gukora byose ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ahubwo ikeneye kubasha guhitamo icyo ishaka kurikoresha.
Perezida Gnassingbé yagize ati “Dukeneye kugira uburyo bwihariye, bufite intego kandi buhuje n’ubushobozi bwacu ku mugabane wacu (Afurika). Afurika ntiyashobora gupiganwa n’ibihugu bikomeye mu nzego zitandukanye z’ibishya bya AI kubera ko ubushobozi bw’ibikorwaremezo byacu ari buke cyane. Iterambere ryacu mu by’ikoranabuhanga ni ritoya, bityo kugira ishyaka muri Afurika si ugerageza gukora byose ahubwo ni ukubasha guhitamo icyo dushaka gukora, niyo mpamvu dushaka kumenya inzego zitandukanye aho ibyo dukeneye biri. Hari nkaho mbona twakoresha cyane AI kandi ikatugirira akamaro nko mu buvuzi, mu burezi, mu buhinzi”.
Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama ni uko kubika amakuru nabyo bikiri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ibindi bihugu. Urugero nka Afurika ifite 2% gusa by’aho yabika amakuru yayo, yajya kubika andi makuru yayo ikifashisha ibikorwaremezo byo hanze y’Afurika.
Iyi inama yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda rya C4IR hamwe na Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya (MINICT) bafatanyije n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum.
Iyi nama y’iminsi yitabiriwe n’abantu basaga 1000, baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi hirya no hino ku Isi, biganjemo abahagariye ibigo by’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga rya AI birenga.